Trending

Sep 24, 2021

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Nigeria yasezeye burundu kuririmba indirimbo zisanzwe yinjira muri gospel

image

Umwe mubahanzikazi bakunzwe muri muzika mu igihugu cya Nigeria, Chidimma Ekile bakunze kwita Miss Kedike yatangaje ko yicuza igihe yatakaje aririmba indirimbo zisanzwe.

Ku myaka ye 30 uyu muhanzikazi yatangaje ko agiye gukorera Imana mugihe cy’ubuzima bwe bwose asigaje kw’Isi.

Chidinma avuga kumwanzuro wo kureka kuririmba umuziki usanzwe"secural Music"Automatic word wrap
yakoresheje amagambo agira ati "umwanzi yaramaze igihe kinini ariwe ufite itsinzi ariko uyu munsi nawe aratsinzwe."

Chidinma udafite gahunda yo gusubira kuririmba indirimbo zisanzwe(secular music) akomeza avuga ko ashaka gukoresha impano ye mugukorera Se wo mw’ijuru.

Akomeza agira ati“Imana yacu niyo kwizerwa, ntijyibeshya kandi ibyo yavuze irabisohoza. niyo mpamvu ndihano uyu munsi, nubwo rwari urugendo rurerure.

“Nagize amahirwe yo kumarana igihe nayo(Imana), namahirwe yimbonekarimwe kumarana igihe nayo(Imana), kandi yambwiye byinshi imbwira ko yarintegereje.

“Kubwibyo rero, yishimiye kunyakira. Imana imfiteho umugambi. intekerezaho cyane. sindi hano kuko nkeneye kwamamara. kuko byose narabibonye kandi ntekereza ko nabonye ibihagije.

“Kubwibyo, guhera none n’igihe cyogukorera Data. niwe wanyihamagariye njye ntaruhare nabigizemo.”

“Mubigaragara, sinigeze nshaka kuba hano ariko ngiye kwinjira mumurimo nimbaraga zanjye zose.

“Benshi muri mwe ntimushobora kumenya inzira zanjye kuberako mutazi aho naje nturutse, niyompamvu igihe cyanjye kitari gito cyangiritse.

“Nifuza gufatirana igihe cyanjye nsigaje nkagikoresha, kuko ntamwanya wundi uhari.

“Umwanzi yagize igihe kinini cyo gutsinda. ibyo byose nabigizemo uruhare, ariko uyu munsi ndimo gukoresha ibyo byose umwanzi atekereza ko ariwe wabimpaye kandi Imana ariyo yabimpaye, mugihe yabeshye(satani) ko ibyo mfite byose ariwe wabimpaye, ubu ndimo kubikoresha mugukorera Data."

“Igihe muzabona ndimo gukoresha imbaraga z’umurengera , muzanyakire mwumve ko mbiterwa naho naje mvuye, ntagihe mfite cyo kwangiza. hanze hano hari abantu benshi badukeneye kugirango tubagarure munzu ya Data.

“Yesu ari bugufi kugaruka, kuruta uko tubitekereza. rero ntidukwiye kwemerera abo bantu ko bacikanwa nuwo munsi. iki nicyo gihe cyo gukora,”

Chidimma yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gospel yise “Jehovah overdo”.

kanda hano urebe indirimbo za Gospel amaze gukora :

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...