Umuhanzi Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we amushimira no kwihanga yagize

image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu bakabana.

Mu minsi ishize Theo Bosebabireba nibwo yatangaje ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

Avuga ko yari yibaniye neza n’umugore we Chantal, ariko atangiye kubona amafaranga, yatangiye kubona abajyanama bashya ariko na none babi, bamushuka ngo amureke anahindure idini, ngo yarazumviye ariko ntibyamuhira.

Yavuze ko avuze ijambo mbabarira ritaba rihagije kuko yamwihanganiye bikamurenga.

Ati "Narabibonye kenshi ko mubabaza, narabibonye kenshi ko mubangamiye ariko imbaraga zo kubivamo zikabura, namukoreye umutwaro atakabaye abasha."

"Ubu nonaha musabye imbabazi ngo nkore ibimenyetso, ibyo bintu ni bito cyane, uyu muntu yakoze ibintu bitangana n’ibyo, ntabwo umusabye imbabazi wasaba izo, wasaba Imana kumukorera ikintu na we utakwikorera, ntabwo kumusaba imbabazi byaba bihagije. Hari urwego yagezeho abona ko nanjye atari njye, aranyihanganira."

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yageze aho azana undi mugore bakabana mu nzu imwe ariko umugore we akabyihanganira.

Ati "Yihanganiye umwe muri abo bagore aba mu rugo, babana uyu abizi noneho kugira ngo uriya ahabe amahoro, ahaba ntabyo azi, namubwiye ko ari umuntu tugiye gufasha, ibaze abo bantu babana, igihe kiza kugera umugore wanjye akajya amufurira."

Umugore we avuga ko ibibazo yari yarabituye Imana, yakomeje kwihangana ariko yari azi ko bizarangira.


Theo n’umugore bari kumwe n’umukobwa wabo

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...