Trending

Dec 26, 2021

Umuhanzi Meddy yamaze gutanga ibihamya bitandukanye ko agiye gukora muzika ya Gospel gusa

image

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya muri muzika aho bivugwa ko yaba agiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa anatanga nibihamya bitandukanye.

Mu butumwa yacishije ku muyoboro wa YouTube, Meddy yanditse ko agiye gutangira urugendo rushya mu muziki we, ndetse ateguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.

Yagize ati “ Urupapuro rushya mu rugendo rwanjye rwa muzika ruratangiye. Mwarakoze kuri uru rugendo twakoranye mwitegure indirimbo nshya zihariye.”

Ubwo Meddy yakoraga ubukwe muri Kamena uyu mwaka, byavuzwe ko nyuma y’indirimbo ebyiri yahimbiye umugore we, azahita atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Icyo gihe kandi nibwo Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza yahindutse icyameremwe gishya. Ndetse ntahwema kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize aherutse guhindura imyirondoro ye kuri YouTube yandika ko ari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Bivugwa ko mu minsi ishize hari igitaramo yatumiwemo mu Rwanda ariko arabyanga.

Mbere y’uko atangira urugendo rwo kuririmba indirimbo zisanzwe Meddy yakoraga izo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye yise Ungirira Ubuntu ni imwe mu zakunzwe cyane.

Ubwo yageraga muri Amerika yakoze izindi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo Holy Spirit, Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro.

hose.rw

Our Latest Blog

"Umuntu wese upfa akina umupira w’amaguru iherezo rye ni mu muriro...

Umugore w’umupasteri mu igihugu cya Nigeria aherutse kubwiriza avuga ko umuntu wese uzapfa ari icyamamare mu mupira w’amaguru, azahita ajya mu umuriro utazima. Umuvugabutumwa w’umugore...

Umuhanzi Meddy yamaze gutanga ibihamya bitandukanye ko agiye...

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya muri muzika aho bivugwa ko yaba agiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana...

Patient Bizimana yagarutse ku impamvu Apotre Masasu atariwe...

Nyuma yuko umuramyi Patient Bizimana akoze ubukwe kuri iki cyumweru, uyu muramyi yagize icyo atangaza agaruka kubijyanye no kujya gutura muri Amerika. Amakuru dukesha 3d tv mukiganiro uwitwa...

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yamaze impungenge Papa...

Umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, Ursula Von Leyen yandikiye Papa Fransisiko amumara impungenge ku cyifuzo cyateje impaka cyo kubuza ikoreshwa ry’Ijambo Noheli mu muryango...