Umuhanzi Justin Nsengimana yibukije abaririmba gospel ko ’roho nzima iba mu mubiri muzima’ abakangurira kujya bibutsa abantu gufata neza ibidukikije.

image

Umuhanzi Justin Nsengimana umaze kumenyekana mu ruhando rw’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana( gospel) yatanze ubutumwa ku bahanzi bagenzi be abakangurira kwita ku bidukikije abibutsa ko roho nzima iba mu mubiri muzima.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Urugero.rw.

Uyu muhanzi uherutse gutoranywa mu bazajya mu marushanwa yo kubungabunga icyogogo cya sebeya, yavuze ko kuba aririmba indirimbo za gospel bitamubuza kuririmba n’izindi ndirimbo kuko abantu badatungwa no kumva iby’Imana gusa ahubwo bagomba no kumenya ibindi byabagirira akamaro, ari nayo mpamvu yavuze ko kwita ku bidikikije ari ingenzi ndetse byatumye ahitamo no kuririmba indirimbo z’ijyanye no kubibungabunga.

Ati" Abahanzi baririmba indirimbo za gospel bajye bibuka ko Bibiliya ivuga ngo ’roho nzima mu mubiri muzima’, ntabwo abantu bajya bahora bumva ibijyanye n’iby’Imana gusa, ahubwo hari byinshi byabagirira umumaro tuba tugomba kubabwira. Niyo mpamvu nanjye nahisemo no kuririmba indirimbo z’ijyanye n’ibidukikije kuko ibidukikije bituma tubaho mu buzima bwiza, ndetse n’umwuka duhumeka uva mu bidukikije."
"Icyo nasaba abahanzi bagenzi banjye nk’abantu bavuga ubutumwa bukagera kure, nabyo bage bibuka kubishishikariza abantu, bagerageze guhuza ubuzima tubayemo n’iyobokamana, kuko ndumva ukoze indirimbo ibwira abantu kubungabunga ibidukikije, waba udatambikiye ngo uve mu by’Imana."

Justin yavuze ko kuba yararirimbye indirimbo yise ’tubungabunge sebeya’ amaze iminsi ashyize hanze, ari uko yabonaga kubungabunga ibidukikije ari ngombwa, ndetse ko sebeya yabagiriye umumaro cyane mu gihe hari ibyo yangizaga ariko ubu ikaba itakibyangiza kubera kuyibungabunga, akaba ariyo mpamvu yahisemo kuririmba iyo ndirimbo.

Ati" mu minsi ishize nashyize hanze indirimbo nise ’tubungabunge sebeya’ ariko nuko nabonaga ko ari ngombwa, kuko sebeya, ni umugezi udufitiye akamaro Kandi ukwiye kubungwabungwa, ndetse watumye nanjye mbona akazi mu gihe cya Covid-19 nabonyemo akazi mbona uko mbaho, ubwo indi mirimo yose yasaga n’iyahagaze. Urumva rero utawubungabunze byaba ari uguhomba, kubera ko mbere wasenyaga amazu, ukangiza imyaka, bigatuma ubuzima butagenda neza, ariko ubu aho bashyizeho umushinga wo kuwubungabunga, ubu udufatiye runini. Niyo mpamvu ngomba gukangurira abantu gukomeza kuwitaho ngo utazaduteza isuri ukagira ibyo wangiza ahubwo ukomeze kugira umumaro."

Justin akomeza asaba abantu bose, ko aho baba bari hose bamenya ko ibidukikije ari ingenzi cyane cyane bakabungabunga imigezi kuko aricyo kintu kinini kigize ubuzima bw’umuntu, ndetse n’ibindi bidukikije muri rusange.

Umuhanzi Justin Nsengimana ni umwe mu bahanzi bazitabira amarushanwa yateguwe n’umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya (Sebeya Project). Avuga ko icyatumye ashyirwa mu bazitabira ayo marushanwa ari uko yaririmbe indirimbo ishishikariza abantu kubungabunga icyo cyogogo cya sebeya.

Our Latest Blog

Australia : Kagame Charles yashyize hanze indirimbo yise...

Umuhanzi Kagame Charles wamenyekanye cyane mu indirimbo "amakuru" , yashyize hanze indirimbo yise "Umuzingo" izajya kuri Album ariho ategura yitwa "Urukiryi". Uyu muhanzi washize hanze indirimbo...

Mudakikwa Isaac yashyize hanze indirimbo igizwe n’ubutumwa...

Isaac Mudakikwa ni umuhanzi ukomeje gushyira imbaraga mugushyira hanze ibihangano byamamaze ubutumwa bwiza bwa Kristo, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Intambwe" Iyi ndirimbo...

Israel Mbonyi yongeye gutabarizwa n’umutekamutwe ashaka kwiba...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, yatabarijwe n’umunyamitwe washakaga kwiba abakunzi be aho yavugaga ko uyu muhanzi yakoze impanuka akaba akeneye ubufasha bwabo. Kanda hano...

Umukobwa wa Bishop TD Jakes yamaze gutandukana n’umugabo we asaba...

Umukobwa w’imfura w’umukozi w’Imana ukomeye kw’Isi Bishop TD Jakes , nyuma y’imyaka irenga 10 ashakanye na Richard Brandon Coleman yamaze gutangaza ko bakoze gatanya ndetse asaba amasengesho. Cora...