Trending

Oct 26, 2021

Umuhanuzi wahanuye urupfu rwa Magufuli yateye ubwoba abanyakenya nyuma yibyo ahanuye kuri Kenya

image

Umuvugabutumwa Prophet Rolinga w’umunyatanzaniya uyoboye Omega Ministries church of All Nations yatumye abanyakenya bagira ubwoba bw’ibyo avuga ko Imana yamweretse ku iguhugu cyabo, ninyuma yuko ahanuye urupfu rwuwahoze ari Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli nyuma y’ibyumweru bitatu agahita yitaba Imana.

Uyu muhanuzi avuga ko yabonye umusore ukiri muto arimo kuririra ibendera rya Kenya yinginga Uhuru Kenyatta ngo agire icyo akora kubyarimo biba kuri iryo bendera.

Aragira ati "Mbona amazi menshi aza aturutse munyanja. hanyuma mbona atwaye ibendera rya Kenya muburyo bwihuse riragenda rigera hagati munyanja, munyanja haturuka umusore ukiri muto yarimo aririra ibendera kubera rigiye. uwo musore yagaragaraga nk’umwana, muri ako kanya mbona isura ya Perezida wa Kenya Uhuru. yari yicaye aho ngaho arebera ibirimo kuba."

Uyu muvugabutumwa yasabye abanyakenya kwinginga Uhuru kenyatta agaha uburenganzira insengero zikongera guterana mu igihugu hose.

Akomeza agira ati"Nimba hari umunyakenya unkurikiranye ampere ubu butumwa Perezida wanyu , mumubwire ko nakomeza kubuza insengero ko ziterana, abaturage be bazarimburwa n’inyamanswa yinkazi, kugirango arinde abaturage be, arasabwa kudatinya iyo Nyamanswa".

"Namenye ko uwo musore wagaragaraga ko ari muto ari Yesu Kristo warutegereje ko Uhuru amwemerera kurwana niyo nyamanswa yinkazi kugirango ayitsinde maze abaturage be batekane. guhera uyu munsi niyumvire abanginzi anashyireho umunsi wo gusengera igihugu. nimba akeneye amakuru menshi mufitiye, naze andebe hano Dar es Salaam, kuko ndi intumwa y’Imana."

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...