Umuhanuzi w’ikimenyabose Shepherd Bushiri ari mugahinda kenshi

image

Umuhanuzi Shepherd Bushiri ukomoka mu igihugu cya Malawi ariko akaba azwi cyane muri Afrika y’epfo ari mugahinda kenshi kubwo gupfusha umukobwa we.

Israella Bushiri yari umukobwa w’imfura wa Shepherd Bushiri kuri uyu wa mbere dusoje, nibwo uyu muhanuzi abinyujije ku nkuta ze nkoranyambanga yatangaje iby’urupfu rw’umwana we avuga ko icyifuzo cye cyari icyo kubona umwana we akura akorera Imana ariko Imana yo yahisemo kumwisubiza, Umuhanuzi Bushiri kandi yongeyeho ko ubuzima bw’umwana we bwaranzwe no gukorera Imana nubwo yavukiye mubihe byakarengane kakorerwaga ababyeyi be.

Uyu mwana we yitabye Imana afite imyaka 8 akaba yaramaze igihe kingana n’icyumweru ari mubitaro yitabwaho kubera ikibazo cyo mubihaha yarafite.

Shepherd Bushiri ntiyatinye kwemeza ko urupfu rw’umwana we Leta ya Malawi irufitemo uruhare , bitewe nuko umuganga umukurikirana yagaragaje ko umwana iyo adahagarikwa na Leta ya Malawi bwa mbere ubwo bashakaga kumujyana kumuvuza muri Kenya atari gupfa, ariko kubera ibibazo Bushiri afitanye na Leta ya Malawi ndetse na Afrika y’epfo byatumye umuryango we ubuzwa gusohoka igihugu ngo werekeze muri Kenya ariko ku inshuro ya kabiri byaje gukunda ajyanwa Kenya ari naho yashiriyemo umwuka.

Kuri uyu wa kabiri nibwo habayeho umuhango wo gusezera bwa nyuma umwana we Israella Bushiri


Our Latest Blog

Impamvu nyamukuru yisubikwa ry’urugendo rwa Israel Mbonyi mu...

Muri Mata 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise ‘Twende Jerusalem’ igamije kuzamura umubano hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda no guteza imbere...

Vatikani yandikiye ibaruwa igira inama ubuyobozi bw’inamankuru...

Ubuyobozi bwa Vatikani bwandikiye ibaruwa igira inama ubuyobozi bw’inama nkuru yabepiskopi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku cyemezo ishaka kuzatorera cyo guhagarika Joe Biden Perezida wa Amerika...

Ibyabereye mubudage bishobora gutuma hari abiyomora kuri Kiliziya...

Abadage b’abapadiri bavuguruje iteka rya Papa riherutse aho yagaragazaga ko Kiliziya Gatolika idashobora guha na rimwe umugisha icyaha nk’uko kandi Imana itigeze ndetse itazigera ibikora. Ibi...

Uwitonze Tonzi yavuze ibigwi Mama we utakiriho agira nicyo...

Umuhanzikazi Uwitonze Tonzi yagaragaje imbamutima ze kuri Mama we utakiriho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga waba Mama. K’umunsi wo kucyumweru nibwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga waba Mama,...