Trending

Aug 25, 2021

Umuhanuzi Ian Genesis yajyanye ikirego murukiko nyuma yo guhanura ibyo yahanuye ntibisohore akibasirwa

image

Prophet Ian wo mu igihugu cya Zambia nyuma yuko ahanuye ko Edgard Chagwa Lungu ariwe ugomba kongera gutsinda mumatora yo kongera kuyobora Zambia, ubwo buhanuzi bikarangira budasohoye nkuko yabihanuye, abenshi baramwibasiye baramutuka, nyuma yibyo we n’umugore we bahisemo gufata icyemezo cyo kujyana munkiko ababibasiye bose.

Prophet Ian ubwo yahanuraga ko Edgard Lungu ariwe uzatsinda yavuze ko Imana yabimuhishuriye kandi konibiramuka bitabayeho Yesu Kristo azahita afata akaruhuko ndetse n’umurimo wa Kristo uhite urangira.

Amatora ya Zambia byarangiye uwitwa Hakainde Hichilema ariwe utsindiye kuyobora iki gihugu ibyo byashyize mukaga uyu muhanuzi, kuko nyuma yaho abantu batandukanye bamwibasiye bamubwira amagambo yuzuyemo uburakari.

Uyu muhanuzi abinyujije ku urubuga rwe rwa Facebook yavuze ko we n’umufasha we bagiye i murukiko i Lusaka gutegererezayo umunyamategeko wabo kugirango batange ikirego cyo kwibasirwa murugo rwabo.

Our Latest Blog

Judith Babirye wakunzwe cyane mumuzika uhimbaze Imana yeruye...

Judith Babirye umwe mubahanzikazi bayoboye abandi mugihugu cya Uganda mumuzika uhimbaza Imana abinyujije kurukuta rwe rwa facebook yeruye avuga ihohoterwa rishingiye kugitsina yakorewe nuwahoze...

Zambia : Pasteri yasabye ko bamushyingura akamara iminsi 3 mumva...

Umushumba w’itorero rya Zion muri Zambia James Sakara, yasabye abamwemera ko bacukura irimbi hanyuma bamuhambe nyuma y’iminsi 3 abasezeranya kuzuka nkuko Yesu yazutse ariko byaje kurangira uyu...

Abaturiye umusozi wa Kanyarira ukunzwe gusengerwaho barahavuga...

Umusozi wa kanyarira ni umusozi uherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda , ukunze kuvugwa cyane, abawuvuga bavuga ko habera imirimo n’ibitangaza by’Imana ndetse...

"Naryamanye na Apostle Suleman ntamuzi,mwe kunciraho iteka ahubwo...

Umukinyi wa Filme muri Nigeria, Ifemeludike yatuye icyaha cyo gusambana na Pasteri uzwi cyane muri icyo gihugu, Apostle Suleman, anavuga nuburyo iyo abyibutse ahungabana. Ifemeludike abinyujije...