Trending

Oct 15, 2021

Umubikira yarekuwe nyuma y’imyaka irenga ine yarashimuswe

image

Umubikira wo muri Colombia Gloria Cecilia Narváez wari warashimuswe mu myaka ine ishize washimutiwe muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam yarekuwe.

Gloria, yashimuswe mu 2017 ubwo yakoreraga iyogezabutumwa ahitwa Koutiala, hari ku ntera ya kilometero hafi 400 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa Mali rivuga ko irekurwa rye ribaye nyuma y’imyaka irenga ine n’igice y’umuhate uhuriweho n’inzego nyinshi z’ubutasi.

Iryo tangazo kandi ryanashimye umurava n’ubutwari byaranze umubikira Gloria.
Jean Zerbo, Musenyeri mukuru (Arkepisikopi) wa Bamako, na we yemeje ko uwo mubikira yarekuwe, abwira abanyamakuru ko ameze neza.

Yagize ati : "Twasengeye cyane irekurwa rye. Ndashimira abategetsi ba Mali n’abandi bantu beza batumye iri rekurwa rishoboka".

Arkepisikopi Zerbo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mubikira ubu agiye gufata urugendo yerekeze i Roma mu Butaliyani.

Amafoto yatangajwe ku wa gatandatu n’ibiro bya Perezida wa Mali agaragaza uwo mubikira wo mu muryango w’aba Fransisikani (Soeurs franciscaines) ahura na Perezida w’inzibacyuho Col Assimi Goïta, ariko ntibizwi niba hari ingwate yatanzwe kugira ngo abone kurekurwa.

Nta makuru yo mu buryo buhoraho yari yaragiye atangwa ku mutekano wa Gloria muri iyo myaka yari ishize ashimuswe. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, nibwo Abanyaburayi babiri bashoboye gutoroka ababashimuse bavuze ko ameze neza.

Mu kwezi kwa gatatu, musaza we yakiriye ibaruwa yoherejwe na we yemezaga ko akiri muzima. Uwo musaza we yabwiye AFP muri uyu mwaka ko iyo baruwa yari yanditse mu nyuguti nkuru kuko buri gihe yakoreshaga inyuguti nkuru, kandi yari irimo amazina y’ababyeyi babo, isoza iriho umukono we.

Mali imaze igihe igorwa no gucyemura ikibazo gikomeje kwiyongera cy’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, cyatangiriye bwa mbere mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka wa 2012.

By’umwihariko, ubushimusi bumaze kuba ikintu gikunze kubaho muri iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubufaransa, mu gihe ibibazo by’umutekano byarushijeho gukomera.

Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta ’Armed Conflict Location and Event Data Project’, kuva mu mwaka wa 2017 abantu barenga 935 bamaze gushimutwa muri icyo gihugu.

Our Latest Blog

Itorero rya Zion Temple yajyanye mu inkiko umugore uheruka...

Nta gihe kinini gishize humvikanye umugore wavugaga ko yakoranye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’abantu barimo Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ariko akamburwa agera kuri...

Israel Mbonyi yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu bake bafite...

Umuhanzi Israel Mbonyi kuri uyu wa gatatu dusoje yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu bari bafite ubutumire gusa. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba kibera mu Karere ka Gasabo mu umurenge...

Umuhanzikazi yatangaje ko gushyira amabere ye hanze byatumye...

Umuhanzikazi Rhynie Simons wo mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko imyambarire ye n’imiterere ye, byatumye akururira abantu benshi kuza mu murimo w’Imana. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye...

Umuhanzi Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we amushimira...

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu...