Umubatizo wo mu mazi menshi wakomorewe abana bemererwa kujya gusenga

image

Nyuma cy’amezi atari make insengero zujuje ibisabwa zemerewe gukora ariko ntizakire abana bari munsi y’imyaka itandatu, kuri ubu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, aya mabwiriza yemereye abana kujya gusenga ariko bakajyana n’abantu bakuru.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021 nibwo MINALOC yashyize hanze aya mabwiriza mashya asimbura ayari yatangajwe ku wa 2 Mata 2021 ariko nk’uko MINALOC ibitangaza ivuga ko aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Aya mabwiriza kandi avuga ko imihango yose y’idini cyangwa itorero yemewe ariko umuhango w’umubatizo wo mu mazi menshi, ababatizwa, ubatiza n’abamufasha bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’umubatizo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’uturere nyuma y’aho igenzura rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije kandi hagati y’iteraniro n’irindi hagomba kujyamo umwanya uhagije, ungana n’isaha imwe kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa ndetse insengero zemerewe gukora zizajya zakira abantu 50℅ by’ubushobozi bwazo.

Abantu bose baributswa gukomeza gukurikiza andi mabwiriza yose asanzwe yo kwirinda Covid-19.

Our Latest Blog

Uko indirimbo "Niho Nkiri" yashibutse ku urupfu rw’umwana w’imfura...

Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filme y’uruhererekane izwi nk’Inzozi Series yatunguwe no kumenya ko indirimbo yitwa "Nihonkiri" ariwe wayihimbiwe bitewe n’ibihe yanyuzemo, akayihimbirwa...

Byari ibyishimo ubwo Patient Bizimana yakiraga umukunzi we...

Umuramyi Patient Bizimana yaraye yakiriye umukunzi we bitegura kurushinga muri uku kwezi, ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore mubyishimo byinshi yagiye kwakira...

Urutonde rw’abahanzi bakora gospel mu Rwanda bamaze kwigurira...

kanda hano wihere ijisho urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi bamaze kwibikaho imodoka zabo bwite, muri uru rutonde hari abo tutashyizeho kuko tutazi ubwoko bw’imodoka...

Apostle ntiyorohewe nyuma yo kurongora umukobwa w’imyaka...

Apostle Peter Tom Udofia, umuyobozi mukuru w’itorero inzira yo gucungurwa kwa Yesu Kristo, riherereye ahitwa Calabar ntiyorohewe nyuma yo kurongora umukobwa w’imyaka 18 ,kuko akomeje kugirwaho...