Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza ko yafashwe na camera zo mu rusengero ubwo barimo basoza umwaka

image

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika wafotowe yagendereye urusengero ayoboye, akavuga ko ayo mashusho yafashwe na camera zo mu rusengero.

Ekuma avuga ko uwo mu malayika amashusho ye yafashwe na camera ubwo bari mu materaniro yo gusoza umwaka, ibyo bikaba byarabaye mugihe cya saa sita n’iminota 13 z’ijoro nkuko we ubwe abyemeza.

Kuri Ekuma, ibyo yabonye avuga ko byamurenze cyane bitewe nuko kuva yavuka atari bwabone ibintu nkibyo yabonye muri iryo joro.

Abinyujije kuri Facebook yagize ati :

“Nukuri Ibi ni ibitangaza byikubye kabiri. Malayika yafashwe amashusho mw’ijoro twarimo dusoza umwaka, hari ahagana i saa sita n’iminota 13 z’ijoro.
Kuva navuka nari ntarabona ibintu nk’ibi. turi mu minsi y’ibitangaza bikomeye. iyi n’Imana, urakoze Yesu. kubwo kutugenderera muburyo budasanzwe ndetse n’ibitangaza byikubye kabiri byabereye hano muri Benin muri Faith foundation ministries”.

Our Latest Blog

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...

Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries batanze integuza

Umuhanzi Israel Mbonyi na Gisubizo ministries batanze integuza y’ibikorwa barimo gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba. Binyunze ku imbuga nkoranyambaga zabo batanze integuza z’ibikorwa barimo...

Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022. Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya...