Ukuri kurashize kugiye hanze kubijyanye n’urwango abapasteri baribafitiye TB Joshua

image

Umupasteri mukuru w’itorero rya Awaiting The Second Coming Of Christ Ministry, Adewale Giwa, yagarutse kucyatumye aba pasteri bakomeye muri Nigeria batarakundaga umuhanuzi akaba n’umukuru w’itorero rya Synagogue of All Nations, SCOAN, Temitope Balogun Joshua, aka, T.B Joshua.

TB Joshua wapfuye taliki ya 5 Kamena 2021, akaza gushyingurwa kw’itorero kuwa gatanu ushize, mumuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abanyapolitike ,ibyamamare mumyidagaduro, abashoramari baturutse imihanda yose kw’Isi.

Amakuru dukesha DAILY POST, Pastor Giwa kuwa gatandatu dusoje yatangaje ko urwango aba pasteri bakomeye muri Nigeria bari bafitiye TB Joshua rwaterwaga no kuba yari yaranze kwifatanya nabo mw’ihuriro risanzwe ribahuza.

Pastor Giwe yavuze ko igihe TB Joshua yarakiriho yarazengurutswe n’inshuti nyinshi kuruta abanzi, akomeza yemeza ko nyakwigendera yarafite amafaranga yo kugura indege ze bwite 10 ariko nta nimwe yaguze, yarashoboye kubaka za kaminuza ze muri Nigeria ndetse no hanze yaho ariko ntanimwe yarafite.

Aba pasteri benshi bakomeye muri Nigeria bamwangiye ko yari yaranze kwinjira mwihuriro ryabo, ahari birashoboka ko impamvu yabyanze aruko iyo abyemera yari kujya akora ibyo bashaka.

Uyu mugabo ntiyigeze agira umubyeyi we mu mwuka, ariko ntibyamubujije kuba icyamamare. ntiyigeze afungura amashami y’itorero rye muri Amerika, ubwongereza cyangwa ahandi , TB Joshua yarafite umutima uciye bugufi .

”Imana ntireba uburanga bw’umuntu ahubwo ireba umutima. uko waba uri umunyembaraga kose , urupfu nibisanzwe . mugihe Imana iri muruhande rwawe umubisha wawe yaturukahe ?

”Ibitangazamakuru ubwabyo byagarutse kumazina yabitwa abakozi b’Imana bakomeye muri Nigeria batigeze bohereza ubutumwa bw’akababaro yewe batanagaragaye mumuhango wo gushyingura. ariko turabizi ko n’abayuda, kugeza uyu munsi bataremera Yesu Kristo.

”Nanone, I Nazareti aho Yesu yakuriye, banze kwizera inyigisho ze kuko bamufataga nkumwe muri bo, kuko bumvaga ko ntabubasha afite bwo kubabwiriza. Ese uri Imana kuburyo ureba ibyo umutu atekereza, ukamenya ibyiyumviro bye, cyangwa amabanga y’abandi ?"

Ibi nibyatangajwe na Pasteri Giwa nyuma yuko ibinyamakuru bitandukanye bigarutse cyane kukwibaza impamvu aba bapasteri bazwi muri Nigeria batarigeze bagira icyo bavuga nyuma y’inkuru y’urupfu rwa TB. Joshua.

Our Latest Blog

Uko indirimbo "Niho Nkiri" yashibutse ku urupfu rw’umwana w’imfura...

Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filme y’uruhererekane izwi nk’Inzozi Series yatunguwe no kumenya ko indirimbo yitwa "Nihonkiri" ariwe wayihimbiwe bitewe n’ibihe yanyuzemo, akayihimbirwa...

Byari ibyishimo ubwo Patient Bizimana yakiraga umukunzi we...

Umuramyi Patient Bizimana yaraye yakiriye umukunzi we bitegura kurushinga muri uku kwezi, ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore mubyishimo byinshi yagiye kwakira...

Urutonde rw’abahanzi bakora gospel mu Rwanda bamaze kwigurira...

kanda hano wihere ijisho urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi bamaze kwibikaho imodoka zabo bwite, muri uru rutonde hari abo tutashyizeho kuko tutazi ubwoko bw’imodoka...

Apostle ntiyorohewe nyuma yo kurongora umukobwa w’imyaka...

Apostle Peter Tom Udofia, umuyobozi mukuru w’itorero inzira yo gucungurwa kwa Yesu Kristo, riherereye ahitwa Calabar ntiyorohewe nyuma yo kurongora umukobwa w’imyaka 18 ,kuko akomeje kugirwaho...