Mugihe intambara ikomeje gufata intera mugihugu cya Ukraine niko umubare w’abashaka Bibiliya muri icyo gihugu ukomeje kwiyongera cyane.
Nkuko bitangazwa na Robert L. Briggs umuyobozi mukuru w’umuryango wa Bibiliya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko aherutse kuganira n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya muri Ukraine ariwe Anatoliy Raychynets,, akamubwira ko mubyumweru bitambutsa hari uruvanganzoka rw’abantu ku nyubako y’umuryango wa Bibiliya mu murwa mukuru wa Kyiv baje kugura Bibiliya, akomeza avuga ko umubare wabazigura ukomeje kugenda uzamuka cyane.
Intambara y’u Burusiya muri Ukraine ikomeje guhitana abatari bake ndetse abandi bakomeje guhunga.
Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...
Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...
Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...
Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...