Uko Rugamba Sipiriyani yishwe yaraye ashyize hanze indirimbo"Nzataha Yeruzalemu Nshya"

image

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.

Rugamba Sipiriyani yishwe mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 yicwa ari kumwe n’Umugore we n’abana be batandatu

Ubwo indege ya Habyarimana Juvenal, wahoze ari Perezida w’u Rwanda yagwaga ku itariki ya 06 Mata 1994, umuryango wa Rugamba uri mu bishwe ku ikubitiro ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Umuhungu we Rugamba Olivier avuga ko byari bigoye ko Rugamba yarokoka kubera ko yari yarashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kwicwa.

Aho yari atuye ku Kimihurura hafi y’ikigo cy’amashuri cya IFAK, hari ikigo cya Gisirikare cyabagamo abasirikari barindaga Habyarimana.

Yari anaturanye kandi na Theoneste Bagosora umwe mu bateguye, bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 07 Mata 1994 ni bwo yishwe hashize iminota mirongo itatu ahamagaye kuri telefoni abana be. Rugamba Olivier na Dorcy Rugamba bo batari baraye muri urwo rugo bari baragiye kurwaza nyirasenge i Butare.

Bibuka ijambo yababwiye abasaba kuzaba abagabo kuko yari azi ko ari bupfe. Ubwo bazaga kubica yari yaraye asenga n’umuryango we ndetse yari yaraye anasohoye indirimbo “Nzataha Yeruzalemu Nshya”.

Ababishe babanje kubakubita ibibuno by’imbunda nyuma babarasa amasasu y’urufaya.Umwana we warokokeye aho ni Cirdare Rugamba.

Kugira ngo arokoke, yarashwe isasu bagira ngo yapfuye ariko aza kuva mu mirambo, aragenda abwira bakuru be ko ababyeyi babo bishwe, aza guhunga abasanga i Bujumbura.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...