Trending

Sep 16, 2021

Uganda : Undi muhanzi yabatijwe mumazi menshi nyuma ya Desire Luzinda

image

Ku italiki 10 zuku kwezi turimo nibwo undi muhanzi muri Uganda yatangaje ko yamaze kubatizwa mumazi menshi ninyuma ya Desire Luzinda nawe waruherutse gutangaza ko yamaze kwakira agakiza.

Umuhanzi Micheal Ross Kakooza w’imyaka 39, akaba asanzwe azwi cyane mu ndirimbo zisanzwe cyane munjyana ya Rnb,afrobeat ndetse na Pop , aherutse kubatizwa mu mazi menshi ndetse anatangaza ko agiye kubaka ubusabane n’Imana ye.
Yagize ati “Kwizera ni kimwe , no kugirana ubusabane n’Imana nikindi. rero nari narakijijwe , ariko ntabwo narimfitanye ubusabane n’Imana. ubu ngiye gukora ibishoboka kugirango nubake ubusabane bwanjye n’Imana, kandi mubyukuri ntababeshye , nibintu byiza cyane. nizera ko umuntu yakabaye asabana n’Imana kugirango abashe no kubona imigambi Imana imufitiye,”.

Our Latest Blog

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...

Ubuhamya : Gisunika : Nasabye Imana ngo ninjya kwiba bazamfate,...

Mukambonera Beatrice ni umubyeyi uvuga ko yabonye Imana imugirira neza ikamuhindurira amateka abantu nabo bagahindura amagambo. Uyu mubyeyi uzwi ku izina Gisunika( Uwagisunika) avuga ko Imana...

Imico 4 Abakristo dukwiye gucikaho mugihe turi murusengero yabaye...

Mu urusengero ni ahantu ho kubahwa kandi hatunganye. hari ibikorwa bimwe na bimwe bihabanye nubushake bw’Imana bisigaye bikorerwa hariya hantu bishobora kuduteza guhanwa n’Imana. ngibi ibyo...

Breaking news:Umupasteri wari uyoboye urusengero rwa mbere...

Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85. Mw’itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye...