Trending

Sep 26, 2021

Uganda : Insengero zongeye kurekurirwa guterana hashyirwaho ingamba zibangamiye insengero nini

image

Kuri uyu wa gatatu dusoje nibwo insengero zo muri Uganda zongeye kwemererwa gufungura imiryango, nyuma y’igihe kirenga amezi atatu n’iminsi 16 zifunze kubera icyorezo cya Covid-19.

Mw’ijoro ryo kuri uyu wagatatu dusoje nibwo umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko insengero zirekuriwe kongera guterana, ariko zikagendera kumabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo ; harimo gukaraba intoki neza hakoreshejwe amasabuni yabugenewe cyangwa alcohol, gupimwa ibipimo by’umuriro, kwambara agapfukamunwa kubakristo bose, kuri za Korali ndetse n’umuvugabutumwa.

Mumabwiriza yatanzwe Insengero zigomba kubahiriza, harimo no kuba abaterana badakwiye kurenza abantu 200, ibi byabangamiye zimwe munsengero zisanzwe ziteranirwamo abantu barenga 200, hano twavuga nka Miracle Centre Cathedral iyobowe na Pastor Kayanja isanzwe iteraniramo abantu bakabakaba 10,500, Worship House ya Wilson Bugembe isanzwe isengerwamo abagera ku 6,000 ndetse nizindi nsengero zakira abantu benshi zabangamiwe cyane niki cyemezo cy’abantu 200 kurizo basanga byibuze hari gukurikizwa ijanisha hagendewe ku umubare insengero zakira.

Mw’ijambo ry’umukuru w’igihugu Kaguta Yoweli Museveni yasabye abayobozi b’amatorero gufatanya na Leta hagakorwa ubukangurambaga mubakristo bagafata inkingo za Covid-19.

Our Latest Blog

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryashyizeho abayobozi baryo...

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bwashyizeho abayobozo bashya b’iri torero. Mu mama nkuru y’abashumba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 yabereye I Kigali muri Hoteli Dove ku...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi abasangwabutaka bo muri Canada, kubera ibyaha birimo ihohoterwa bakorewe ubwo bigaga mu mashuri yagenzurwaga na yo, yabatandukanyaga...

Ubuhamya : Niringiyimana : Naraguje mu Rwanda no hanze yarwo...

Niringiyimana Jean Marie Vianney ni umugabo wo mu karere ka Gakenke umurenge wa Ruli, uvuga ko Imana yamugiriye neza ikamukiriza umugore we wari urwaye urushwima, ubwo we yari yararaguje ahantu...

Uganda : Insengero zongeye kurekurirwa guterana hashyirwaho...

Kuri uyu wa gatatu dusoje nibwo insengero zo muri Uganda zongeye kwemererwa gufungura imiryango, nyuma y’igihe kirenga amezi atatu n’iminsi 16 zifunze kubera icyorezo cya Covid-19. Mw’ijoro ryo...