Uganda:Desire Luzinda wakanyujijeho yatangaje ko ubuzima bwe yamaze kubwegurira Yesu Kristo

image

Umuhanzikazi wakanyujijeho mugihugu cya Uganda Desire Luzinda kuri iki cyumweru dushoje ubwo yatangizaga k’umugaragaro umuryango we ugamije ibikorwa by’urukundo nibwo yanatangaje bwa mbere ko ubuzima bwe yamaze kubwegurira Yesu Kristo .

Desire Luzinda ni umwe mubahanzikazi bo mugihugu cya Uganda bakunze kwandikwaho inkuru zitari nziza harimo izo nawe ubwe yabaga yitangiye zirimo izo gushyira hanze amafoto yubwambure bwe agamije gukurura abagabo namashusho yashizwe hanze y’ubusambanyi, ariko nyuma yubwo buzima bwose Desire Luzinda yamaze kwakira agakiza ndetse anavuga ko ntahandi hantu yigeze abonera amahoro nko muri Yesu Kristo.

Ugukizwa kwa Desire Luzinda avuga ko byavuye ku inshuti ye bahuye akamubwiriza ijambo ry’Imana kuva icyo gihe yiyemeje guhinduka ariko byasabye igihe nkuko nawe ubwe abyitangariza.

Uyu muhanzikazi yaje gutangira inzira yo kwitandukanya n’inshuti mbi zamwerekaga ko inzira ahisemo yo kuvuka ubwa kabiri idakwiye.

Akomeza avuga ko gusoma ijambo ry’Imana no gukurikira ibyigishwa bya Apostle Grace Lubega byamufashije kurushaho kwegera Imana no kudacika intege ndetse byatumye agira amahoro atigeze agira mubuzima bwe bwose.

Muri ibyo birori byo gutangiza uwo muryango w’ibikorwa by’urukundo yavuze ko ikintu cya mbere yifuza ko Isi imenya aruko ubuzima buri muri Kristo butangaje yagize ati “Nicyo kintu cya mbere nifuza ko Isi imenya nuko ubuzima buri muri Kristo butangaje, Kristo nuwo kwizerwa, ntacyo namunganya," akomeza agira ati"Nihehe narikuba ndi, iyo ntahitamo iyi nzira, nihehe narikuba ndi iyo hatabaho ubuntu bw’Imana."

“Nta numwe wankunze nkuko Data wo mw’ijuru yabikoze. nta numwe wampaye amahoro mugihe cy’ibibazo nkuko yabikoze," Luzinda yakomeje asobanurira abaraho ko ahahise he havuzweho byinshi ariko adatewe ubwoba no gutera intambwe ijya imbere yamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...