Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi abasangwabutaka bo muri Canada.

image

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi abasangwabutaka bo muri Canada, kubera ibyaha birimo ihohoterwa bakorewe ubwo bigaga mu mashuri yagenzurwaga na yo, yabatandukanyaga n’imiryango yabo.

Aya mashuri yagenzurwaga na Kiliziya Gatolika, aho abarimo ababikira bayayoboraga bakoreye abana b’abasangwabutaka ibikorwa byinshi by’iyicarubozo, birimo kwicishwa inzara, gukubitwa ndetse no gufatwa ku ngufu mu byisweJenoside y’Umuco.’
Ahagana mu 1828, nibwo aya mashuri yagiyeho ariko aza gufungwa mu 1996, bikaba bikekwa ko abanyeshuri ibihumbi 150 bakomoka mu miryango y’abasangwabutaka barimo n’Abahinde bajyanywe kwigamo ku gahato.

Ibi byari bigamije kubatandukanya n’ababyeyi babo, kugira ngo batiga umuco n’indimi gakondo zabo, bityo imibereho yabo ikazagera ubwo isa n’iy’abandi bantu barimo abazungu bari baraje gutura muri icyo gihugu.

Benshi mu bana bajyaga kwiga muri ayo mashuri ntabwo basubiraga iwabo, kuko hari abahapfiraga kubera ubuzima bubi babagamo, ubundi bagashyingurwa mu byobo rusange byabaga byacukuwe muri aya mashuri.

Igitutu cyakomeje kwisuka ku bayobozi ba Kiliziya Gatolika bayoboraga ayo mashuri, ndetse kuri uyu munsi Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri Canada yasabye imbabazi ‘ku makosa akomeye yabakorewe’ ndetse bavuga ko biteguye kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Icyakora imiryango iharanira uburenganzira bw’abasangwabutaka yavuze ko yifuza kwakira imbabazi zisabwe na Papa Francis, nubwo ataragaragaza ibimenyetso by’uko yiteguye gusaba imbabazi.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, imwe mu mibiri y’aba bana yasanzwe muri imwe mu myobo yabaga ahahoze hari aya mashuri, bituma abaharanira uburenganzira bw’abasangwabutaka bongera kuzamura iki kibazo ndetse Leta ya Canada iza gusaba imbabazi.

Our Latest Blog

Itorero rya ADEPR ryihanganishije umuryango wa Rev. Past...

Itorero rya ADEPR ryihanganishije umuryango wa Rev. Past Nzabonimpa Canisius nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe. Itorero rya ADEPR ribinyujije ku urubuga rwa twitter , ryatambukije ubutumwa...

Aime Frank ntiyorohewe nabamwe mubakunzi be !

Bamwe mubakunzi b’umuhanzi Frank Aime bakomeje gusaba urubuga rwa youtube rwitwa Papa Legend tv, gukuraho ikiganiro bakoranye na Aime Frank kubera bumwe mubutumwa Aime Frank yatangaje muri icyo...

Indirimbo nshya 6 nyarwanda n’Indundi za Gospel zagufasha...

1.Kingdom of God Ministries 2.Asaph DFW 3. James&Daniella

Pasteri Esaie umushumba mukuru wa ADEPR yananiwe kwikura mu nzara...

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR, yananiwe kwikura mu nzara z’abanyamakuru ba radio10 ubwo bamubazaga ibijyanye n’imishahara abakozi ba ADEPR bahembwa. Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo,...