Ubutumwa Aime Uwimana yanditse abwira Imana nyuma yo kubura umubyeyi we

image

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021 hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa nyina wa Aimé Uwimana umwe mu baramyi bakunzwe cyane muri iki gihugu no mu karere.

INYARWANDA yamenye amakuru avuga ko umubyeyi wa Aime Uwimana yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe kitari gito yivuza. Mu mpera z’umwaka ushize, Aime Uwimana yakoze indirimbo ’Imbaraga z’urugendo’ yakomoye ku kurwara Cancer ya 2 k’umubyeyi we - indwara yamufashe mu bihe bitoroshye ubwo Isi yari imaze kwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19. Mu buryo butunguranye, yarwaye Cancer ya 2 nyuma y’uko yari yararwaye Cancer ya mbere bakamuvura agakira.

Aime Uwimana mu mpera za 2020 yabwiye InyaRwanda.com ko akurikije uko umubyeyi we yari arembye mu bihe bya ’Guma mu rugo’ ya mbere, yari ari koroherwa. Yatangaje ibi ubwo yakoraga indirimbo ’Imbaraga z’urukundo’. Ati "Ubu ngubu ari korohererwa ukurikije n’uko yari ameze mbere". Kuri ubu umubyeyi w’uyu muramyi yamaze kwitaba Imana, akaba ari inkuru yababaje benshi barimo abahanzi mu muziki wa Gospel, abapasiteri n’abandi bo mu gisata cy’iyobokamana.

Aime Uwimana abinyujije kuri status ya whatsapp yanditse amagambo agira ati"Mana Data turagushimiye umugisha utagereranywa wari waraduhaye kandi wishubije , we could never ask more"

Inyarwanda.com

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...