Ubuhanuzi bwa Baba Vanga kubizaba muri 2022 bukomeje kugarukwaho cyane hari n’igitero cy’ibivejuru

image

Umukecuru w’impumyi witwa Baba Vanga ukomoka mu igihugu cya Bulgaria wamenyekanye cyane kubera guhanura ibintu bizaba bikarangira ibyo yahanuye bimwe muribyo bibaye. hashize imyaka 25 yitabye Imana dore ko ubwo yitabaga Imana hari mu mwaka wa 1996 yapfuye afite imyaka 86, ariko muri uko kwitaba Imana haribyo yasize ahanuye bitandukanye byagiye bisohora atakiri kw’Isi bimwe muri byo harimo, igitero cya Al-Qaeda cyo kuwa 11/9/2001 ku nyubako ndende yo muri Amerika , iby’iki gitero akaba yari yarabihanuye mu mwaka wi 1989, mu mwaka wi 1994 mbere y’imyaka ibiri ngo yitabe Imana yongeye guhanura ko muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika Perezida wa 44 azaba ari umwirabura, mu mwaka wi 1992 yari yarahanuye ikiza cy’umuyaga wa Tsunami byaje gusohora mu mwaka wa 2004, ibindi yahanuye harimo n’icyorezo cya covid-19,urupfu rw’igikomangomakazi Diana.

Buri uko umwaka ugiye gutangira hahishurwa ibyo yahanuye bizaba muri uwo mwaka mushya utangiye gusa muri bimwe yahanuye hari ibishidikanywaho, bitewe nuko ntaho kugeza ubu yasize byanditswe.

Buri Kwezi kwa mbere k’umwaka ndetse n’ukwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka usanga abantu bajya kuri google gushakisha ibyo Baba Vanga yavuze mu mwaka mushya utangiye.

Nyuma yuko umwuzukuru wa Baba Vanga witwa Sofia Gushterov atangaje ubundi buhanuzi avuga ko Nyirakuru yasize ahanuye ko buzasohora uyu mwaka wa 2022 dutangiye, ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byongeye kugaruka cyane kuri uyu mukecuru Baba Vanga bivuga kuri ubwo buhanuzi.

UBWO BUHANUZI NI UBUHE ?
1.Isi izaterwa n’ibivejuru maze imijyi imwe n’imwe irasweho za bombe maze bamwe mubatuye iyo mijyi bafatwe bugwate.

2.Hazabaho icyorezo kizahungabanya Isi kurusha ibindi byorezo byabayeho ndetse gihatana amamiliyoni y’abatuye Isi , icyo cyorezo kizakwira Isi giturutse mu igihugu cya Siberia.

3.Bimwe mubihugu kw’Isi bizahura n’ikibazo cyo kubura amazi. ibi birazwi neza ko kugeza ubu ubushakashatsi bwamaze kugaragaza ko abagera kuri 1/4 cy’abatuye Isi batabasha kubona amazi yo kunywa ahagije

4.Isi izibasirwa n’inzara (ibura ry’ibiribwa) iyi nzara izaba itewe n’ibitero by’inzige zizaba ziturutse muri Afrika zigabe igitero simusiga mugihugu cy’ubuhinde ari naho hazagaragara cyane impfu nyinshi zabazahitanwa n’iki kiza cyo kubura ibiribwa.

5.Igihugu cya Australia kizibasirwa n’imitingito ikomeye cyane hamwe nabimwe mubihugu byo muri Asia.

6.Abantu bazajya bamara amasaha menshi bicaye kuri za televiziyo.

dusoza ibya Baba Vanga, ntitwabura kuvuga ko hari ubundi buhanuzi yagiye ahanura ariko ntibusohore, aha navuga nko mu mwaka wa 2020 aho yari yarahanuye ko uwahoze ari umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Bwana Donald Trump azafatwa n’icyorezo cy’amayobera bimuviremo gufatwa n’uburwayi bwo kutumva birangire agize ikibazo cy’ubwonko aribyo bizamuganisha gutakaza ubuzima.

ni mugihe kandi mu mwaka wa 2021 yari yarahanuye ko umukuru w’igihugu cy’uburusiya hari umwicanyi uzagerageza gushaka kumwambura ubuzima. ibi byose ntanakimwe cyigeze gisohora. cyakora kandi biravugwa ko haba hari ubuhanuzi buhimbwa n’imbuga nkoranyamba zikoreshwa n’abarusiya bigatuma itangazamakuru naryo ribikwirakwiza mubinyamakuru.

kanda hano urebe video :

Our Latest Blog

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...

Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries batanze integuza

Umuhanzi Israel Mbonyi na Gisubizo ministries batanze integuza y’ibikorwa barimo gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba. Binyunze ku imbuga nkoranyambaga zabo batanze integuza z’ibikorwa barimo...

Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022. Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya...