Trending

Sep 26, 2021

Ubuhamya : Niringiyimana : Naraguje mu Rwanda no hanze yarwo biranga, numvaga nzabona amafaranga ari uko ngiye nambura abantu nkiba.

image

Niringiyimana Jean Marie Vianney ni umugabo wo mu karere ka Gakenke umurenge wa Ruli, uvuga ko Imana yamugiriye neza ikamukiriza umugore we wari urwaye urushwima, ubwo we yari yararaguje ahantu hose bikanga ariko Imana ikaza kumukiriza umugore.

Ati"Nabaye umupagani ngera igihe mpura n’ikigeragezo umudamu wanjye ararwara njya mu kumuvuza muburyo bwa gipagani uburwayi yari arwaye nabonaga ari uburogano, yari uburwayi bwo kubyimba inda mu kinyarwanda babwita Urushwima kandi iyo ndwara abenshi bayirwaye barapfa.

Naje kwinjira muri gahunda zo kujya kuraguza nari nkiri muto mfite amyaka 28, ndaraguza njya mu bapfumu batandukanye hafi y’igihugu cyose biranga, nza kugera n’aho njya mubapfumu bo hanze y’igihugu. Aho hose najyagayo njyanywe no kugira ngo bampe imiti yakiza madamu wanjye. Naraguje mu karere ka Kirehe, njya Ruhengeri, mbese mu Rwanda hose narahazengurutse biranga, biza gufata intera njya kuraguza muri Congo naho biranga, nza gukomeza njya mu uri Tanzaniya naho biranga. Aho hose bimaze kwanga mbona ko ntako ntagize, naje kuganira na mukecuru wanjye(mabukwe) arambwira ati" ndabizi ko ntaho utageragereje ngo uvuze biranga, ariko hari umukozi w’Imana nzi ugende umurebe aze asengere madamu wawe amusabire imbabazi ku Mana z’ibyaha yakoze ubundi yezwe atahe (yezwe apfe).

Ubwo icyo gihe nibwo Imana yari igeze igihe cyo gukora, nibwo imirimo yayo yari igiye kugaragara, gusa icyo gihe ibintu byo gusenga ntabwo nabikundaga kuko nari umusinzi, nibera mu byaha, ariko kubera uburyo nakundaga madamu wanjye numvaga ikintu cyose gishoboka nagikora kugira ngo abeho.

Ubwo nagiye kureba uwo mubyeyi ngo aze kumusengera murwego rwo kugira ngo yezwe, ahageze basenga Imana, Imana igaragaza y’uko azakira, ariko babimbwiye ntabwo nabyizeye kuko nabonaga byararenze igipimo. Batangiye kujya bamujyana mu masengesho mu byumba basengera hirya no hino, ariko Imana igakomeza kuvuga ko agomba gukira, icyo gihe iyo bavugaga ibintu by’ubuhanuzi numvaga ntabyumva neza, ariko kubera ko nari naramaze gutakaza icyizere mbona ko imbaraga zose z’abapfumu zananiwe, nageragaho nkabiha agaciro.

Mu mezi nk’atatu mbona ko atangiye gukira, mu gihe gito madamu yaje gukira neza, avamo umurokore mwiza ushima Imana ndetse n’abantu bagira amashimwe menshi kubwe.
Ariko njye nari nkiri mu byaha, bambwira gukizwa simbyemere kubera ko numvaga amafaranga menshi nahombye arenga miliyoni ndi kuvuza umugore wanjye, nkavuga nti nubundi nzabanza nshakishe ayo mafaranga kuko numvaga ngomba kuyashaka nyuze mu nzira z’ibyaha, nko kwiba, kwambara abantu, nshaka uko ngaruza ayo mafaranga. Madamu we ubwo yakomeje gusenga ariko twabanaga neza nubwo hari utuntu tumwe na tumwe twagonganagaho ariko nakomezaga kwirinda kugira ngo imisengere ye ibe myiza nanjye ibyaha byanjye bibe byiza.

Numvaga nimara kubona ayo mafaranga nzabona gukizwa nkayakoresha bizinesi, ubwo nakomeje kwibera mu byaha nywa inzoga, nsambana, ngira amanyanga, ariko kubera Imana yanshakaga naje gukorera umuntu amezi agera muri atanu, aranyambura amafaranga agera mu bihumbi maganatanu. Ubwo nahise ngambwirira kuzajya guhemukira uwo muntu wanyambuye, madamu wanjye abimenye arambwira ngo azamperekeza tujyane kumuhemukira naho yashakaga kunyuza mu cyumba cy’amasengesho.

Twaragiye tugeze mu nzira arambwira ngo mbere yo kujya kwica uwo muntu ka tubanze tuge kwisengera Imana, iduhe amakuru y’ukuntu turi buze kumufata, nanjye naje kubyemera tujya mu cyumba cy’amasengesho ngezemo umwuka w’Imana uhita ukoresha umuntu, ambwira ko nahombye amafaranga menshi, ubwo nanjye mpita nihana neza, mvuga ibyaha byanjye byose nibuka nakoze, Imana imbwira ibyo izankorera ninkizwa, guhera icyo gihe Imana impa amasezerano, ntangira gukizwa, abakozi b’Imana baramfasha turasenga ndetse Imana insezeranya ko izankubira ibyo nahombye nkongera nkabibona kandi yarabikoze naje kongera kubona amafaranga menshi, mbona n’amatungo yo korora."

Niringiyimana Jean Marie Vianney avuga ko yabonye ko iyo Imana igushaka ikoresha inzira zose ariko ikakubona kandi iyo isaha yayo yo gukora igeze ikora.

Asoza abwira abantu ko nibasenga Imana bakayinginga ndetse bakicisha bugufi nayo izabakiza ikabakiriza n’igihugu, abwira abantu bakiri mu byaha ko bakwegera Imana kuko iyashoboye ibye yashobora n’ibyabo.

Our Latest Blog

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryashyizeho abayobozi baryo...

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bwashyizeho abayobozo bashya b’iri torero. Mu mama nkuru y’abashumba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 yabereye I Kigali muri Hoteli Dove ku...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi abasangwabutaka bo muri Canada, kubera ibyaha birimo ihohoterwa bakorewe ubwo bigaga mu mashuri yagenzurwaga na yo, yabatandukanyaga...

Ubuhamya : Niringiyimana : Naraguje mu Rwanda no hanze yarwo...

Niringiyimana Jean Marie Vianney ni umugabo wo mu karere ka Gakenke umurenge wa Ruli, uvuga ko Imana yamugiriye neza ikamukiriza umugore we wari urwaye urushwima, ubwo we yari yararaguje ahantu...

Uganda : Insengero zongeye kurekurirwa guterana hashyirwaho...

Kuri uyu wa gatatu dusoje nibwo insengero zo muri Uganda zongeye kwemererwa gufungura imiryango, nyuma y’igihe kirenga amezi atatu n’iminsi 16 zifunze kubera icyorezo cya Covid-19. Mw’ijoro ryo...