Trending

Sep 15, 2021

Ubuhamya : Gisunika : Nasabye Imana ngo ninjya kwiba bazamfate, urugo nari nararumariye mukabari, narazaga abagabo mubihuru.

image

Mukambonera Beatrice ni umubyeyi uvuga ko yabonye Imana imugirira neza ikamuhindurira amateka abantu nabo bagahindura amagambo.

Uyu mubyeyi uzwi ku izina Gisunika( Uwagisunika) avuga ko Imana yamukijije ubusinzi n’ubujura byari bimurembeje ndetse byari byaratumye yisenyera urugo.

Ati : "iwacu baraterekeraga, barabandwaga ariko Imana ikomeza kundinda, nasengera mu baroma.nashatse umugabo tujya mu idini turasenga ariko Twikorera ibyaha, mba mubusinzi no mubujura, nari narashinze umushinga wo kwirirwa mbeshya abagabo bafite amafaranga bakampa inzoga zabo nkazinywa. Ikibazo cyaravutse murugo umugabo abona ko ari ikibazo, ariko ngeze aho ninjira muri
tekinike za satani ntegeka umugabo ko tugomba kujya tujyana mu kabari, namugezayo nkategeka abandi bagabo ko bamugurira inzoga amahoro agahinda, tugaceza.Nari mfite tekinike zo kubeshya abagabo nkabaraza mu bihuru, no mubiti, nari umugore usenya urugo nkarujyana mu kabari nkarunywera.Umugabo yaje gutekereza areka inzoga mbonye umugabo ayiretse nanjye ndamureka."

Gisunika avuka ko nyuma yo kureka inzoga yakomeje kugira ingeso yo kwiba ariko agakomeza gusaba Imana ngo imukize iyo ingeso. ati" nabashije gukizwa ndeka inzoga ariko kwiba biranga byanga gushyira. nagendaga ntakambira Imana
ngo inkize kwiba, irangije irangenderera, irambwira ngo nyisabe icyo nshaka, ndayisaba nti Mana nkiza icyaha cyo kwiba, integeka kujya nsenga nijoro, nsenga ibyumweru bitatu angeso yo kwiba iranga yanga gucika. nari umugore wiba imyenda mu isoko, nibaga ibirayi, nibaga inyama. ndakomeza ndasenga nzakwerekwa nibye inyama bari kuntema igikanu mbona ngiye gupfa, ndakomeza mbwira Imana ngo
indengere, Imana irambwira ngo nyisabye icyo nshaka, ndayisaba ngo njye kwiba bamfate, nyuma nagiye kwiba inyanya baramfata nkorwa n’isoni ariko ku mutima ndaseka kuko nari narabisabye Imana, mbona ko Imana yumvise icyo nayisabye, muri iyo minsi nibwo nahise njya gusengera muri ADEPR ntangira
kumva imyuka mibi imvamo, nuko nkizwa ubwo."

Gisunika akomeza abwira abantu batari bakizwa ko ntaho Imana itabakura, ndetse ababwira kuva mubyaha. ati "hari igihe nawe waba uri gucunaguzwa n’ibyaha ariko nawe Imana ntabwo yigeze ikureka nawe isaha yaba ari iyi ngo nawe utabarwe, uve mubyaha. wowe uri mukabari uri mu businzi, ariko umaze kumva ko nanjye nari ndushye wava mu byaha ugahinduka."

Uyu mu byeyi akomeza atanga ubutumwa ko muri iyi minsi umukirisitu uri murugendo agomba guharanira gusubira mu nyubako kandi vuba.

Our Latest Blog

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...

Ubuhamya : Gisunika : Nasabye Imana ngo ninjya kwiba bazamfate,...

Mukambonera Beatrice ni umubyeyi uvuga ko yabonye Imana imugirira neza ikamuhindurira amateka abantu nabo bagahindura amagambo. Uyu mubyeyi uzwi ku izina Gisunika( Uwagisunika) avuga ko Imana...

Imico 4 Abakristo dukwiye gucikaho mugihe turi murusengero yabaye...

Mu urusengero ni ahantu ho kubahwa kandi hatunganye. hari ibikorwa bimwe na bimwe bihabanye nubushake bw’Imana bisigaye bikorerwa hariya hantu bishobora kuduteza guhanwa n’Imana. ngibi ibyo...

Breaking news:Umupasteri wari uyoboye urusengero rwa mbere...

Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85. Mw’itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye...