Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho amategeko abarengera , bakemeza ko banabuzwa uburenganzira bwo kujya gusenga

image

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo n’abakoresha babo na bo bagahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo byabo.

Bavuga ko bahura n’ikibazo cyo kuba igihe habayeho ibibazo hagati yabo n’abakoresha babo, abakoresha bavuga bakumvwa ariko abakozi ntibahabwe umwanya wo kuvuga ibibazo byabo.

Ibi babitangarije ikinyamakuru Urugero.rw kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 bavuga ko abakoresha babo bababangamira cyane bitwaje ko bafite amafaranga.

Bimwe mubyo abakora akazi ko murugo, bagaragaje ko bahuye nabyo ni ukwamburwa amafaranga bakoreye, gufungwa bafungishijwe n’ababakoresha, gufatwa kungufu bagaterwa ubwoba, kubuzwa kujya gusenga, ndetse ko n’igihe ibyo bibazo bibabayeho badahabwa umwanya wo kuvuga mu buyobozi ahubwo abakoresha babo akaba aribo bahabwa umwanya wo kuvuga gusa.

NISHIMWE Angelique ati” nanjye nari umukozi wo murugo, nkaba nifuza ko mwadukorera ubuvugizi abantu dukora akazi ko murugo iyo tugiye kugakora duhura n’abamabuja batugora cyane, ugakora ariko igihe cyo kubishyuza amafaranga cyagera bakakubwira ko ntayo bafite, bakayakwima, wababwira ko uribujye mu buyobozi bagahita bakora inkuru mpimbano bakavuga ko wabibye bakakujyana kuri police. bakagufunga, ndetse bakavuga ko mwabanjije kurwana bagakomereka, barangiza bagafotora amafoto atariyo agaragaza ko wabakomerekeje, bakavuga ngo ubahe amafaranga yo kwivuza kandi ntayo baguhaye, kandi icyo gihe ntajambo tuba dufite kubera ko baba bafite amafaranga baragenda bakavuga ibyabo gusa, twe kuri police ntibaduhe umwanya wo kuvuga bagahita badufunga, ibyo nkubwiye ninjye
byabayeho baramfunze bageze aho baramfungura mpita ntaha ntakintu bampaye, ntana tike insubiza mu rugo, kubera kumbeshyera gutyo.”

Nishimwe akomeza avuga ko abakora akazi ko murugo bahura n’ihohoterwa muburyo bwinshi , avuga ko adakeneye ko abo bamwambuye bakanamufungisha bamwishyura, ahubwo ko asaba leta ko yabashyiriraho amategeko abarengera kandi igihe bahuye n’ikibazo nabo bagahabwa umwanya wo kuvuga ibibazo byabo.

Ati”sinkeneye ko abo banyambuye banyishyura, kuko Imana yangiriye neza, icyo nkeneye nuko baduha amategeko aturengera kubera ko baraduhohotera rwose ugasanga batubuza uburenganzira bakagira kutwambura amafaranga yacu ndetse ugasanga ntibaduha n’umwanya wo kujya gusenga. Igihe duhuye n’ibibazo natwe, ubuyobozi bujye buduha umwanya tuvuge, ntibakawuhe abadukoresha gusa ngo nuko baturusha amafaranga ahubwo bajye bareka natwe tuvuge babone gufata umwanzuro. Kuko birababaje kubona umuntu wagiye gukorera amafaranga ntakintu afite, agaruka ari hanyuma y’uko yagiye ameze kubera kumwambura.”

Mukamana Marie Jannine nawe ati”twebwe abakozi bo murugo turahohoterwa cyane ndetse tugaterwa ubwoba bakatubwira ko nitubivuga bazatwica, cyangwa bakatugirira nabi, abakoresha bacu bakadukoresha ibyo bashaka barangiza bakaduha amafaranga y’intica ntikize bagahita batwirukana ngo bitazamenyekana kandi batanaduhembye ayo twakoreye yose. Nukuri abakozi bo murugo turahohoterwa cyane Imana niyo izi ibitubaho byose kuko n’iyo dushatse kujya gusenga ntibatuma
tujyayo. Icyo nasaba nuko mwadukorera ubuvugizi abakozi bo murugo bakajya babumva kuko niyo bagiye mu buyobozi ntajambo baba bafite aba bosi batuvugaho ibyo bashatse abayobozi akaba aribyo bemera ntube wagira aho uvuga ikibazo cyawe ngo cyumvikane, nukuri twimwe ijambo bifatika , ubuyobozi ntibukurikirana ibibazo byacu.”

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...