Ubufaransa : Hamenyekanye umubare munini w’abapadiri ba Kiliziya Gatolika bakoreye abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

image

Mu gihugu cy’Ubufaransa abana bagera ku 216.000 bakorewe ihohoterwa n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika kuva mu 1950.

Nk’uko byavuzwe na Jean-Marc Sauvé ukuriye komisiyo yakoze iperereza ku byaha nk’ibi muri Kiliziya, yavuze ko mu gusohora raporo ndende ku ihohotera rishingiye ku gitsina muri Kiliziya yo mu Bufaransa, uwo mubare washoboraga kugera ku 330.000 iyo ibyaha nk’ibi byakozwe n’abandi bakozi basanzwe muri Kiliziya bishyirwamo.

Umwe mu bahohotewe yavuze ko iyi raporo ari ikorosi rishya mu mateka y’Ubufaransa.

Mu kumurika iyi raporo, uyu mugabo yanenze ubutegetsi bwa Kiliziya, anavuga ko uru rwego rudakora.

Bwana Sauvé, umukozi mukuru wa leta, avuga ko kugeza mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 Kiliziya Gatolika yerekanye kwirengagiza gukabije kandi k’ubugome ku bagiriwe nabi.

Iyo komisiyo yabonye ibihamya by’abakoze ibi byaha bari hagati ya 2.900 na 3.200 ku ba padiri 115.000 n’abandi bakuru muri Kiliziya.

Iyi raporo yayo, y’impapuro hafi 2.500, ivuga ko igice kinini cy’abahohotewe bari abahungu bakiri abana bo mu ngeri zitandukanye za sosiyete.

Iyi raporo kandi ivuga ko nyuma y’ibijyanye n’inshuti n’imiryango, Kiliziya Gatolika ari ahantu higanje cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi raporo ni ikindi kintu kibi kituye kuri Kiliziya Gatolika, yari imaze igihe yibasiwe n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ahanyuranye ku isi, kenshi rikorerwa abana.

Iyi komisiyo yo mu Bufaransa yamaze imyaka irenga ibiri n’igice yegeranya ibimenyetso byo mu nkiko, muri polisi no mu nyandiko za Kiliziya, inavugana n’abakorewe iri hohoterwa, n’abatangabuhamya.

Mu 2018 Kiliziya Gatolika y’Ubufaransa ubwayo ni yo yasabye ko hakorwa iri perereza, nyuma y’ibibazo nk’ibi byavuzwe mu bindi bihugu.

Ibirego byinshi iyi komisiyo yabonye bikekwa ko bishaje cyane ku buryo bitaregerwa imbere y’amategeko.

Hugh Schofield, umunyamakuru wa BBC mu Bufaransa, Hugh Schofield, avuga ko ibi byatangajwe biza kugorana kubyakira, kandi biza gutera uburakari benshi.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...