"Ubu noneho ubwoba bwikubye gatanu,.....ntabwo ndi umuhakanyi....hejuru ya byose hari Imana" Umuraperi P Fla

image

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wicyamamare Jay Polly, umuhanzi P Fla yakoranye ikiganiro na The Choice tv maze avuga akababaro yatewe no kubura umusangirangendo we Jay Polly, anavuga ko ibi bihe turimo bikomeje kumutera ubwoba ariko noneho kuva yakumva urupfu rwa Jay Polly ubwoba bwe bwikubye gatanu.

Ibi yabisubije ubwo yarabajijwe nimba ibihe turimo bitamutera ubwoba asubiza avuga ko ari ibihe bikomeye ndetse biteye ubwoba, uhereye kuri covid-19 nibindi bibazo Isi ikomeje kugenda inyuramo yemeza ko ubwoba yarasanzwe abugendana ariko noneho bwikubye gatanu.

P Fla yagize ati "Ubu noneho bwikubye gatanu, ubwoba bwo ndabufite ariko hejuru yibyo byose on top yibyo byose ibibazo Isi ifite, ibibazo dufite mu Rwanda nk’igihugu hari Imana, I believe ko ntakinanira Imana, Imana kandi ikaba izi byose iri hejuru ya byose so iyo natangiye kugira ubwo bwoba mpita nibuka ko ndi umu Isilamu, ntabwo ndi umuhakanyi ntabwo ndi umuntu wavukiye mumadini wenda asenga ibishushanyo cyangwa se ibintu bitabaho....navukiye mw’idini risenga Imana imwe rukumbi, so mpitambyibuka rero nko mumutima wanjye nkaba nakora isengesho rito biramfasha"

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...