"Ubu nanjye nararoze...ubu ntabwo nzabyongera ...nzasenga Imana yanjye ndetse nkore cyane..."Andrew Butera yavuze ukuri kose

image

Butera Andrew umwe mubakinyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje kuvugwaho kuba yari yararozwe bigatuma amara igihe kitari gito yibera mumvune
yeruye avuga aho imvune ye ya mbere yavuye ndetse nawe ubwe yemeza ko yaroze arinabwo yavunitse gusa ubu yamenye Imana ariyo azahora yisunga ndetse anakore cyane.

Butera Andrew wari umaze igihe mw’ikipe ya APR FC ariko akaba atarorohewe n’imvune zahato nahato, mukiganiro cyitwa Kick Off kibera kuri Televiziyo Rwanda yatangaje ko nawe yigeze kuroga ari kuva icyo gihe abivunikiramo arahira kutazongera kubeshywa ndetse yiyemeza gukora cyane no kwizera Yesu Kristo.

Butera andrew yagize ati "reka nerure nanone usubiye kuburozi, under 17 ntabwo nigize mbyumva, ngeze muri National team umwe mubakinyi nakundaga cyane arambwira ati"rero iyi match irakomeye, Cecafa yose nagiye nkina nta numwe urambwira ijambo na rimwe , nu ubwa mbere nari numvise ijambo ngo iyo ugiye kwinjira mukibuga ubanza umugongo, iyi match irakomeye ntabwo twayitsinda utabikoze, ndamureba mindset irahinduka ndabikora, ubu nanjye nararoze niyompamvu navunitse ya mvune ya mbere muri Tanzania, mfata icyemezo cyo kuvugango nta muntu uzongera kumvuna angiriye inama idafite ishingiro, ubwo narabikoze ubwo ntabwo nzongera kubikora, nzasenga Imana yanjye nzakora cyane kandi niyamamaze Imana izanshyigikira."

Ubu nibwo butumwa yatanze nyuma y’igihe avugwaho kurogwa akaba arinayo mpamvu imvune ye yanze gukira.

Andrew Butera yamaze gutizwa mw’ikipe ya AS Kigali mugihe cy’umwaka akaba afite icyizere ko agiye kugaruka mubihe byiza yahozemo na cyane ko ari umwe mubakinyi babahanga u Rwanda rufite

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...