True Promises yasezereye abanyamuryango 2 bayo ibashinja kutumvira.

image

Itsinda rya True Promises rimaze kwamamara mu muziki uhimbaza Imana, ryasezereye abanyamuryango babiri babashinja imyitwarire idahwitse mu gihe bo bahamya ko bazize akagambane.

Mu ibaruwa yagiye hanze ku wa 8 Werurwe 2021, Ubuyobozi bwa True Promises Ministries bwamenyesheje abakunzi bayo ko bwasezereye abanyamuryango babiri barimo Ndayisenga Esron, na Niragire Tresor uzwi nka Doux.

Muri iyi baruwa bagaragaje ko aba banyamuryango bahagaritswe kubera imyitwarire mibi nubwo batigeze bayigarukaho.

Bati “Bahagaritswe ku mirimo yose n’inshingano zose bari bafite nk’abanyamuryango ba True Promises Ministries bitewe n’imyitwarire mibi bakomeje kugaragaza idahesheje agaciro umurimo w’Imana dukora.

Nyuma yo kubona iyi baruwa, IGIHE yifuje kumenya byimbitse icyabaye muri uyu muryango kugeza ubwo birukanye bamwe mu bari inkingi za mwamba.
Mu kiganiro na Ndayisenga Esron wari umuyobozi w’indirimbo muri True Promises Ministries yavuze ko nabo ibaruwa yabagezeho kandi bamaze kwemera ukwirukanwa kwabo.

Avuga ku mpamvu birukanywe, Ndayisenga yagize ati “Dutewe ishema no kuba twazize Yesu, batwirukanye kuko twangaga ko ijambo ry’Imana ryigishwa uko ritari.

Uyu muririmbyi yavuze ko nubwo birukanywe ubu, ari ibintu byari bimaze igihe umubano hagati y’iri tsinda waratangiye kuzamo umwuka mubi.
Uyu mwuka mubi watangijwe no kuba aba basore kimwe n’abandi bibumbiye mu itsinda rya ‘Bene data’ batavuga rumwe n’uko abashumba babo basobanura ijambo ry’Imana.

Bavuga ko bazize gushaka kuvuguruza umushumba w’itorero

Kwirukana aba basore ngo byaturutse ku kuba baravuguruje inyigisho z’umwe mu bashumba ukomeye, birinze gutangaza izina n’urusengero rwe mu byo bise inyungu z’abakirisitu be.
Ndayisenga yagize ati “Umushumba yigishije inyigisho zinyuranye n’ukuri kwa Bibiliya, mugenzi wanjye abibonye agaragaza icyo ijambo ry’Imana rivuga bitandukanye n’uko umushumba yigishije.”

Aba basore bavuze ko uyu mushumba yari yigishije Abakirisitu, abasaba kwiyeza kenshi imbere y’Imana kuko mu buzima bwa buri munsi babaho bacumura, cyane ko n’intungane bwira icumuye karindwi.
Ku rundi ruhande ariko bo bavuga ko umushumba yibeshye kuko umuntu atari we wiyeza ahubwo yezwa n’Amaraso ya Kirisitu.

Ati “Ntabwo duhakana ko umuntu akwiye gusaba imbabazi z’ibyaha yakoze, ariko ntibyakiswe ko agiye kwiyeza kuko twezwa n’amaraso ya Kirisitu.
Niragire Tresor uzwi nka Doux yafashe amagambo umushumba yigishije ayanyomoreza kuri status ya WhatsApp ye, agaragaza uburyo Abakirisitu bigishijwe ibintu bitandukanye n’ibyo Bibiliya ivuga.

Ndayisenga Esron yafashe ubutumwa bwa mugenzi we abwoherereza umushumba amubwira ko yigishije ibintu bihabanye n’ibiri muri Bibiliya.
Ibi ntabwo byakiriwe neza n’uwo mushumba wahise ubiganiriza ubuyobozi bwa True Promises Ministries nayo ifata icyemezo cyo gusezerera aba basore.

Muri True Promises Ministries ibyigishwa ni ikibazo gikomeye

Aba basore bavuze ko hari igice kimwe cy’abaririmbyi bahamya ko bamaze gusobanukirwa neza Bibiliya bakamenya ko ibyigishwa n’abashumba biba biba bipfuye.
Guhera mu 2020 itsinda ry’uru rubyiruko ruvuga ko rwasobanukiwe neza ibijyanye na Bibiliya, rwatangiye gushaka kwigisha bagenzi babo binyuze muri groupe ya True Promises Ministries.

Ndayisenga yavuze ko kutumva kimwe inyigisho zo muri Bibiliya byatumye batangira kurebwa nabi ndetse hatangwa itegeko ry’uko muri True Promises Ministries kuzanamo inyigisho za Bibiliya bizajya bisaba gusaba uruhushya.
Nubwo hasezerewe babiri Niragire yavuze ko hari benshi basigaye muri True Promises Ministries bahuje imyumvire nubwo bo bataratinyuka kuvuga ibibarimo.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...