Trending

Sep 7, 2021

Tanzaniya : Umupasiteri akaba n’umudepite washishikarije abayoboke be kutiteza inkingo za Covid-19, akanashinja igihugu kwakira ruswa yahagaritswe mu nteko

image

Nyuma y’uko Pasiteri Josephat Gwajima wo mu Itorero rye rya ‘Glory of Christ Tanzania Church’ ndetse akaba n’umudepite, yumvikanye abwira abayoboke be kutiteza urukingo rwa Covid-19, yahagaritswe kwitabira Inteko rusange ebyiri z’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite zizaba muri Nzeri na Ugushyingo 2021.

Uyu mudepite w’imyaka 51yahagaritswe na Komisiyo ishinzwe ubutabera, imyitwarire n’ubutegetsi mu nteko Ishinga Amategeko nyuma yo gusanga ibyo yavuze bitesha agaciro inteko abarizwamo.

Pasteri Gwajima yabwiye abayoboke be ko inkingo za Covid-19 hari byinshi bizihishe inyuma ndetse kobamwe mu bayobozi bakuru ba Guverinoma ya Tanzania bahawe ruswa kugira ngo bazemerere kwinjira mu gihugu ndetse bazitere abaturage.

Mwakasaka Emmanuel,Umuyobozi w’iyi Komisiyo yavuze ko iby’uyu mugabo yabwiye abayoboke be bishobora guteza umutekano muke mu gihugu asaba ko yatangira gukurikiranwa n’inkiko ndetse n’ishyaka abarizwamo rya Chama cha Mapinduzi rikamuhagarika akava mu nteko. ati “Amagambo yavuze yonyine arahagije, kuko kuvuga ngo Igihugu cyahawe ruswa kugira ngo cyemere inkingo za Covid-19 bigaragaraza ko intego yari afite ari uguteza umutekano muke mu Nteko ishinga
amategeko ndetse no kugumura rubanda muri rusange.”

Depite Josephat Gwajima siwe wahagaritswe gusa kuko yajyanye na mugenzi we witwa Jerry Silaa nawe wari witabye iyi Komisiyo ku itariki 24 Kanama 2021.

Pasiteri Gwajima, ubwo yari yitabye iyi komisiyo ku itariki 23 Kanama 2021 ntiyigeze agaragaza ko yicuza ibyo yavuze, ahubwo yakomeje kubihagararaho avuga ko ibyo yavuze mu rusengero yabwiraga abayoboke be, nta mpamvu yo kubiryozwa mu nteko kuko ntaho bihuriye.

Our Latest Blog

Nigeria:Pasteri yatwitse imisatsi y’umugore naza Make up ze nyuma...

Muri Nigeria mumujyi wa Abuja hari umuvugabutumwa witwa Cyril Utomi yasangije amafoto y’umusatsi w’umugore, ndetse n’ibikoresho yakoreshaga byo kwisiga mumaso arimo kubitwika nyuma yuko uwo mugore...

Apostle Paul Gitwaza yakomoje kubimaze iminsi bimuvugwaho...

Nyuma yuko hamaze iminsi bimwe mubinyamakuru bikorera kuri murandasi cyane cyane za youtube channels byibasira Apotre Paul Gitwaza. Apotre Gitwaza kuri iki cyumweru ubwo yarimo abwiriza...

Tanzaniya : Umupasiteri akaba n’umudepite washishikarije abayoboke...

Nyuma y’uko Pasiteri Josephat Gwajima wo mu Itorero rye rya ‘Glory of Christ Tanzania Church’ ndetse akaba n’umudepite, yumvikanye abwira abayoboke be kutiteza urukingo rwa Covid-19, yahagaritswe...

Apôtre Mignonne na Bishop Masengo bageneye ubutumwa amatorero...

Apôtre Alice Mignonne Kabera, na Bishop Dr Masengo Fidèle, batanze inama ku matorero, atandukanye bayakangurira gukomeza kwibutsa abakirisitu bayo ko bagomba gukomeza kwirinda icyorezo cya Corona...