Trending

Sep 24, 2021

Serge Iyamuremye yasabye aranakwa bucece umukunzi we bamaranye igihe bakundana

image

Umuramyi Serge Iyamuremye kuri uyu wagatandatu yateye intambwe ishimishije aho yakoze ibirori byo gusaba no gukwa umukobwa bamaze igihe bakundana wibera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika .

Ibirori byogusaba no gukwa byabaye kuri uyu wagatandatu, n’ibirori byabaye muburyo bwa bucece, dore ko iyi nkuru yamenyekanye bwa mbere ari ikinyamakuru Yegob kiyitangaje , twagerageje gushaka amakuru kuri ibi birori murwego rwo gukuraho urujijo kubakunzi b’uyu muramyi tuvugisha bamwe mubahanzi basanzwe ari inshuti z’uyu musore bose baryumaho banga kuduha amakuru, gusa icyo twamenye nuko ibi birori byabayeho ndetse banyirubwite ntibifuza ko bijya mwitangazamakuru akaba ari nayo mpamvu no kubona ifoto y’ibi birori bikigoranye.

Andi makuru dufite nuko gusaba no gukwa Uburiza Sandrine umukunzi wa Serge Iyamuremye byabereye ku Gisozi ahazwi nka Gigi’s Garden, bikaba bivugwa ko indi mihango isigaye itazabera mu Rwanda.

Serge Iyamuremye ni umwe mubahanzi bamaze igihe kitari gito bakora uyu muziki uhimbaza Imana, icyemezo cyiza afashe ni icyo kwishimira nubwo akenshi usanga bikunze kuba ihurizo rikomeye kubahanzi. baba abakora umuziki uhimbaza Imana ndetse n’abakora umuziki usanzwe.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...