Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

image

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi byagiye bivugwa harimo n’ubuhemu .

Rwanda Gospel Live Stars Live, ni igikorwa cyaje kivuga ko kigamije gufasha abahanzi bakora muzika ya Gospel bakiteza imbere binyuze mukurushanwa mugukora imishinga myiza igaterwa inkunga, intego yari nziza ariko kandi ababitegura bagaragaje amaco y’inda mbere y’ibindi byose, ibyo nibyo byatumye batakaza umurongo wo gutegura neza icyo gikorwa biba imvano yatumye ku umunsi w’ejo hagaragara ibintu bitari byiza bitandukanye nubwo yaraye isojwe.

Guhera mu intangiriro y’iki gikorwa cya Rwanda Gospel stars Live, byagiye bigaragara ko abarimo kubitegura bafite umushinga mwiza ariko barimo kwivangira. ibi byahereye mu kiganiro cya mbere bakoranye n’itangazamakuru bakagaragaza ko abahanzi mu indirimbo zihimbaza Imana babuze kirengera kuko n’amatorero ubwayo ngo nta kintu abafasha bityo icyitwa Rwanda Gospel Stars Live ikaba ariyo ije kuba kimaranzara muri Gospel. icyo gihe bagaragaje akanama nkemurampaka kari kagizwe na Pastor Habyarimana Desire, Mama Queen nabandi ariko abo twabaherutse uwo munsi kuko ntibongeye kugaragara bivugwa ko nabo bataje kongera kumenya amakuru y’uko igikorwa kirimo kugenda ahubwo bazagusimburwa ababasimbuye nabo barisezerera.

umuyobozi kandi wa Rwanda Gospel Stars Live yaje kongera kumvikana avuga ko mubikorwa biri imbere bateganyaga gukora harimo nuko abahanzi bazakora ibitaramo mumijyi ibiri yo mu Ntara ndetse n’umujyi wa Kigali, basezeranya abahanzi ko amafaranga azava muri messages zo gutora abahanzi bazayahabwa ariko ibyo byose birangiye ntanakimwe gikozwe. Kubijyanye n’abahanzi hari icyizere cyinshi cyatumye abahanzi bo muri Gospel babyitabira ku bwinshi bitewe nibyo bari basezeranyijwe, nubwo harimo abahawe amafaranga kugirango bagaragaremo bakaza no gusezeranywa ko aribo bazegukana ibihembo mbere y’igihe.

Ni iyihe nkuru basize i musozi ?

Nyuma yuko ibihembo bitanzwe hano hanze hakomeje kuvugwa byinshi kubijyanye n’iri rushanwa rya Rwanda Gospel Stars live. biravugwa ko bamwe mubacuranzi, abahanzi ndetse n’amatsinda yagiye agaragara mu bikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live barimo kuyishinja ubwambuzi, kwizezwa amafaranga bikaba birangiye utegura iki gikorwa ariwe Aimable Nzizera hari nabo atitaba telephone zabo arinabyo byaraye bibaye intandaro yo kudatangirira ku igihe cyari giteganyijwe cya Concert mw’ijoro ryatambutse ndetse n’akanama nkemurampaka kakaza kwegura kubera ubucabiranya bwari bwiganje mumyiteguro y’iki gikorwa. haravugwa kandi uburiganya mubihembo byaraye bitanzwe aho bivugwa ko abahawe ibihembo bari babizi ndetse habayeho ibiganiro kugirango binjire mumarushanwa bizezwa kuzegukana ibyo bihembo. haravugwa uburiganya mu matike nkuko abakunzi ba gospel baraye bitabiriye igitaramo babitangaje bamwe muribo urugero.rw yagerageje kuganira nabo bayitangarije ko baguze amatike babwirwa ko bitazasaba kubanza kwipimisha covid-19, ariko bagezeyo batunguwe no gusanga ntawari wemerewe kwinjira adafite ubutumwa bugaragaza ko yipimishije, ibyo byatumye bamwe bemera guhomba amatike baguze kuri 5000frw bayagurisha 2000frw.

Ibi byose byagiye bigaragara muri Rwanda Gospel Stars Live, byongeye kugaragaza urwego rurihasi rw’imitegurire y’ibitaramo bya Gospel na cyane ko hari ibitaramo byinshi muri Gospel byagiye byitabirwa n’abantu mbarwa kubera imitegurire, byose bikavana n’ababitegura akenshi bashira imbere amafaranga bakibagirwa kwita ku mitegurire no muburyo bwo kwakira ababagana na cyane ko abenshi baba ari abakristo ahubwo ugasanga bari muyindi mibare yo kureba nimba ayo bashoye azagaruka.

Ikindi twabibutsa uyu Aimable uhagarariye Rwanda Gospel Stars Live, niwe wari kw’isonga kukibazo cya Vestine na Dorcas aho bivugwa ko yifuzaga ko bakwitabira Rwanda Gospel Stars Live kugirango abone uburyo abakunzi babo bamwinjiriza muburyo bwo kubatora binyuze mubutumwa bugufi (Messages) ariko kandi inzira yari yanyuzamo ntabwo byaje kumuhira.

Hakomeje kwibazwa nimba abatsindiye ibihembo by’amafaranga aribo Mbonyi, Gahongayire na Gisubizo Ministries bazayahabwa, mugihe hakiri nabandi batarishyurwa ibi nibyo bihanzwe amaso.


Aimable Nzizera umuyobozi wa Rwanda Gospel stars live

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...