Rulindo : Umupadiri arakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17

image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira 2021.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko umupadiri watawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa.

Yagize ati “RIB yafunze umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.’’

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yitwaye neza mu kizamini, hanyuma agahita amusambanya.

Padiri watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu minsi ishize, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yihanganira Abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu n’ab’abakobwa.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru-Kagugu akaba n’Umucamanza mu Rukiko rwa Kiliziya, Martin Uwamungu, yabwiye IGIHE ko ibibazo nk’ibi bitaraba byinshi ariko yemeza ko na bike byagaragaye ari agahomamunwa.

Ati “Icyo twashimira Imana ni uko ibibazo nk’ibi biri mu Rwanda ari kimwe cyangwa bibiri ariko icyo navuga ni uko iyo bije ni amahano.”

Padiri Uwamungu yavuze ko igihe hari umupadiri uguye mu cyaha cyo gusambanya umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu akurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’Urukiko rwa Kiliziya rukaba rwagira umwanzuro rumufataho igihe uwahohotewe aruregeye.

Mu bushakashatsi RIB iherutse gushyira hanze ku cyaha cyo gusambanya abana, bwagaragaje ko bumwe mu buryo (modus operandi) abasambanya abana bakoresha ari ukubashukisha impano cyangwa kubizeza ubufasha, biri ku kigero cya 55.4%

Dr. Murangira yibukije abaturarwanda ko RIB itazihanganira umuntu usambanya umwana, uwo ariwe wese n’icyo yaba akora cyose.

Yakomeje ati “RIB irakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

Umupadiri watawe muri yombi, aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...