Trending

Oct 12, 2021

Ruhango : Umukecuru w’imyaka 81 ukibasha gusoma Bibiliya aravuga uburyo agakiza kamufashije akaba asazanye n’umugabo we.

image

Umukecuru, Nyiramukosha Judith, wo mukarere ka Ruhango mu murenge wa Byimana , akagari ka Mpanda w’imyaka 81 yatanze ubuhamya avuga ko igitumye asazana n’umugabo we Nzamwita Alex, nawe ufite imyaka 81, ari uko yakijijwe, akareka ibiyobyabwenge yari asanzwe anywa.

Uyu mukecuru watinyutse agatanga ubuhamya mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru urugero.rw, yahishuye ibanga ritumye asazana n’umugabo we, ubu bose bakaba bageranye muzabukuru.

Avuga ko igitumye bazasana ari uko yaretse itabi n’inzoga byatumaga arwana n’umugabo we ndetse akakira agakiza.

Ubwo twasuraga uyu mukecuru twamusanze yicaye kumuharuro arimo gusoma Bibiliya, ndetse ari kumwe n’umusaza ariwe mugabo we, yavuze ko kuba akibasha gusoma Bibiliya nabyo abiterwa nuko akijijwe kandi akunda Imana, kubera ko abandi banganya imyaka abenshi ntibaba bakibasha gusoma.

Nyiramukosha ati" mbere najyaga ngenda nkajya kwinywera inzoga, nkirirwa ndarya itabi nkanywa itabi, nataha ngasanga umugabo yarakaye, ubwo sinabaga namutekeye tukarwana, icyo gihe nari nkiri umu Katolike, ngeze aho mbona ko ntamahoro mfite nsenga Imana ngo imfashe ndeke ibyo bintu, Imana yaramfashije, mbivaho ndeka inzoga n’itabi, mpita njya mubarokore, nyuma y’uko nkizwa iyo umugabo wanjye yambwiraga nabi narihanganaga ngaceceka, ariko ubwo nuko nari narakijijwe, kuko mbere ntarakizwa ubwo nanjye naravugaga bikaba ibibazo.

"Kuba narakijijwe nibyo bitumye ngeza ubu nkiri kumwe n’umugabo wanjye, ndetse no kuba ngana ntya nkishobora gusoma ni ukubera Imana, kubera ko abandi tunganya imyaka ntibaba bakibasha gusoma. Ubu ndashima Imana, Imana irakora kandi irumva, ubu hari igihe mba numva abandi bakaranze kandi njye ntakintu mfite nkihangana, nkajya munzu ngatuza, ngasaba Imana, nkabona Imana itumye umuntu akaza akabimpa nanjye nkishima."

Uyu mukecuru anenga ababyeyi bashora abana babo mu kunywa ibiyobyabwenge ndetse anatanga inama yo gukizwa ku bantu bubatse.

Ati" ukajya kubona umuntu ngo avuye mu misa agahitira mu kabari n’umwana we bakajya gusangira, ubwose uwo mwana barashora mubiyobyabwenge ntibaba bamwangiza, inama natanga ku bantu bubatse nuko bakizwa, kandi ukijijwe akihangana akerera imbuto undi babana, n’umuturanyi nuko ugomba kumwerera imbuto. Ibyo bizabafasha kugira urugo rwiza rurimo amahoro."

Uyu mukecuru kandi asoza avuga ko agakiza ari keza igihe umuntu akijijwe neza kuko bimufasha mu buzima bwe bwose.


Nyiramukosha n’umugabo we Alex

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika yatangiye amavugurura abakirisitu bayo bitezeho...

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatangije amavugurura akomeye muri Kiliziya Gatolika agiye kubaho ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize. Iki gikorwa cyo kuvugurura...

Pasiteri yasabye perezida wa Uganda Museveni gushaka uzamusimbura...

Pasiteri John Bunjo wo mu itorero Christian Restoration Ministries International yasabye perezida wa Uganda Yoweri Museveni ko bikwiye ko ashaka uzamusimbura ku butegetsi. Ibi Pasteri Bunjo...

Umubikira yarekuwe nyuma y’imyaka irenga ine yarashimuswe

Umubikira wo muri Colombia Gloria Cecilia Narváez wari warashimuswe mu myaka ine ishize washimutiwe muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam yarekuwe. Gloria, yashimuswe mu 2017 ubwo...

Pasiteri yatawe muri yombi azira gutekera umutwe abagore...

Pasteri Wyson Bellow wo mu gihugu cya Malawi yatawe muri yombi kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya abagore n’abakobwa bo mu itorero ayoboye ababeshya ko Imana irabaha umugisha mu gihe baba...