Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye akabatenguha bamuhaye n’amafaranga yabo barabyitwaramo bate ?

image

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza imbere bashyigikira imishinga yabo, bikaba bizajya binyuzwa mukurushanwa bagaragaza imishinga yabafasha. mu muhango wo guhemba uzaba warushije abandi gukora umushinga mwiza, byitezwe ko umuhanzikazi Rose Muhando ariwe muhanzi mukuru uzataramira abazitabira icyo gikorwa, nubwo hakiri kwibazwa nimba koko azaza dore ko inshuro nyinshi yagiye atumirwa yakunze gutenguha abamutumiye.

Kuri iki cyumweru taliki ya 06 Werurwe nibwo hazabaho umuhango wo guhemba umuhanzi uzaba warushije abandi gukora umushinga mwiza akazahembwa amafaranga agera kuri miliyoni 7. muri iki gitaramo gisoza amarushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live bikomeje gutangazwa ko Rose Muhando azaba ahari, mugihe yaba yitabiriye iki gikorwa byaba bisobanuye ko uyu muhanzikazi yamaze kwikosora.

Rose Muhando kenshi yakunze gutenguha ababaga bamutumiye mu Rwanda aha twavuga nko muri 2014, Muhando yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Nyagatare aho yagombaga gutaramira abari bitabiriye kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014 , abari bamutumiye bayobowe na Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe byarangiye batamuciye iryera.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yongeye gutumirwa mu giterane cy’Umunyamerika Jennifer Wilde cyabereye i Muhanga tariki 23-26 Nyakanga 2015, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagije ikirenge.

Mu mwaka wa 2017 yatumiwe mugiterane cyagombaga kumara iminsi ine kikaba cyararangiye Rose Muhando atahakandagiye cyari cyateguwe n’itorero rya Foursquare atumirwa n’umushumba wayo Dr. Fidèle Masengo ariko birangira amutengushye.

Kuri ubu haribazwa nimba Rose Muhando naramuka aje mu Rwanda, abo yaririye utwabo batazabimuryoza.

Kuruhande rwa Pastor Isaie Baho aherutse gutangariza ikinyamakuru inyarwanda.com ko we yamubabariye ndetse byamushimisha kubona Rose Muhando aje gutaramira abanyarwanda. ni mugihe Dr. Fidèle Masengo ntacyo aratangaza kucyo we ateganya gukora. gusa biravugwa ko ashobora kuba nyuma y’iki gitaramo cya Rwanda Gospel stars Live ashobora kuba yazataramira no muri Foursquare.

Kwitabira iki gitaramo kwa Rose Muhando nibyo bizaba bibaye inkuru, naho kuba atacyitabira nta nkuru yaba irimo, bitewe nuko nubusanzwe yakunze kujya atenguha abamutumiye. gusa muminsi ishize yakunze gutumirwa i Burundi akitabira ubutumire, ntawamucira akari urutega ngo ntazitabira igitaramo ni ugutegereza.

amakuru atugeraho nuko kugeza uyu munsi uyu muhanzikazi akomeje kwizeza abanyarwanda ko azitabira igitaramo ndetse ategerejwe n’abamutumiye.


Dr. Fidèle Masengo


Pastor Isaie Baho

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...