Rose Muhando akomeje guca agahigo katarakorwa n’abahanzi ba Gospel muri Afrika y’iburasirazuba

image

Rose Muhando umwe mubahanzikazi bamaze kubaka izina hano muri afrika y’ibirasirazuba , akomeje guhamya ko akiri kw’isonga mubahanzikazi ndetse n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana , nyuma y’ibyamuvuzweho benshi batekerezaga ko atazongera kwegura umutwe , ahari abameraga ko yinjiye muri Illuminatti abandi bakavuga ko kuririmba bitazongera kumukundira bitewe nibibazo yanyuzamo.

Rose Muhando muri uku kwezi kwa Gicurasi turimo yashyize hanze indirimbo yise "Wanyamazishe" tugenekereje mururimi rw’ikinyarwanda bivuze ngo "bacecekeshe" nindirimbo yari yarakoze kera akiva mubibazo yararimo ikubiye ubuzima yanyuzemo n’uburyo abantu bagiye bamukwena abandi bakamuvugaho inkuru zimpimbano ndetse hari nabavugaga ko ibye birangiye , iyi ndirimbo nyuma y’icyumweru kimwe igiye hanze yarimaze kurebwa nabagera kuri Miliyoni , uyu munsi twandika iyi nkuru imaze ibyumweru bigera kuri 2 n’iminsi mike , abamze kuyireba bagera kuri miliyoni 2 zirengaho.

Rose Muhando kuba yujuje ibyumweru bigera kuri bibiri n’iminsi mike video ye imaze kurebwa nabarengaho gato miliyoni 2 ni agahigo akomeje guca mubahanzi ba gospel babarizwa muri aka karere ka Afrika y’iburasirazuba kuko ntawundi muhanzikazi cyangwa umuhanzi urabikora.

Ibi bibaye nyuma yuko yaherukaga kumulika album ye nshya yise "Miamba imepasuka" ayimurikira mu igihugu cya Kenya aho kwinjira muri cyo gitaramo cye wishyuraga amafaranga arenga ibihumbi 450 by’amanyarwanda .

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...