Rev. Dr. Rutayisire yavuze isomo yakuye muri jenoside yakorewe abatutsi nyuma yo kuyirokoka

image

Rev. Dr. Rutayisire Antoine umwe mubavugabutumwa banyuze munzira itoroshye mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na mbere yaho dore ko Se umubyara yari yarishwe mbere yuko jenoside iba ndetse nawe ubwe akaza guhura nicyitwa iringaniza yaganiriye n’umunyamakuru Umuhoza Barbara mu kiganiro the barbara show amubwira uburyo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yahanganye no kurinda umutima we.

N’ikiganiro cyamaze igihe kigera kw’isaha yagarutse k’ubuhamya bwe bw’uburyo yarokowe n’inkotanyi kuri stade amahoro i Remera ubwo bari bagiye guterwa grenade, avuga uburyo yabuze Se umubyara mu mwaka 1963 ahowe kuba yari umututsi , ndetse n’uburyo jenoside yabaye we yaramaze guca mubihe bikomeye byo kubura abantu akabura ibintu biri mubintu byamufashije gukomera na nyuma ya jenoside.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire avuga ko jenoside ijya kuba yari yarakijijwe ndetse Imana yari yaramaze kumukiza urwango yangaga ubwoko bw’abahutu yemeza ko Imana yamukoreye operation y’umutima irawusatura yozamo imbere neza nurwo rwango ararukizwa nkuko yabitangarije umunyamakuru Barbara , kuba Imana yaramukijije ikamukiza n’urwango yarafite byatumye imuha n’isezerano , icyo gihe Imana yamusezeranyije ko narinda umutima we nawe izamurinda yagize ati Imana yarambwiye iti"urinde umutima wawe nanjye nzakurinda" akomeza avuga ko yitwararitse iryo sezerano Imana yamuhaye kuko nyuma ya Jenoside abantu bajyaga baza bakamubwira amakuru y’abantu bari baziranye bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi akarwana no kurinda umutima we ngo adatukana cyangwa bikamutera kugira umutima mubi wagarukamo urwango.

Antoine Rutayisire kandi asanga urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bugeze ahantu heza nubwo hakiri udusigisigi, asoza avuga ko Jenoside abanyarwanda twayikuyemo amasomo menshi avuga ko we isomo yakuyemo ari rimwe gusa kuba umuntu yagize ati "isomo nakuyemo nirimwe gusa kuba umuntu , muri sens large yokuba umuntu ukagira umutima muntu , ugakunda ibyiza."

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...