RDC : Batewe inkeke n’abiyise ’Bajakazi’ bagenda bahanurira abantu ko ari abarozi bikabaviramo kwicwa

image

Mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, abapfumu n’abarozi bamerewe nabi bahigwa bukware n’abaturage ndetse hamwe na hamwe bagatwikwa ari bazima.

Nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd cyabitangaje, Bosco Muchukiwa uyobora ikigo Institut supérieur de Développement Rural (ISDR) de Bukavu, yavuze ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera kuko inzego za Leta zirimo polisi n’ubutabera zananiwe gukora inshingano zazo, bigatuma abaturage birwanaho.

Yakomeje avuga ko igiteye inkeke ari abagore babwiriza Ijambo ry’Imana biyise ‘Bajakazi’, bagenda umudugudu ku wundi bahanura uwo bakekaho kuba umurozi kandi ko mu gihe bavuze ko beretswe ko ari umurozi, abaturage baramwigabiza bakamwica.

Nelly Adidja ukuriye ishyirahamwe ry’abagore bari mu itangazamakuru muri Kivu y’Amajyepfo, ’Association des femmes des Médias (AFEM), yavuze ko kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri uyu mwaka, bamaze kwakira ibirego 314 by’abantu bashinjwa uburozi n’ubupfumu.

Muri Kalehe habarurwa abapfumu n’abarozi 114, batanu muri bo b’igitsinagore batwitswe ari bazima, mu gihe abandi bane batwawe n’imitwe yitwaje intwaro ku buryo ntawe uzi aho babajyanye.

Ubuyobozi buvuga ko mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, hari umunani bakekwaho ubupfumu no kuroga bishwe batwitswe muri teritwari za Kalehe, Walungu na Fizi.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...