Trending

Oct 26, 2021

Poland:Umunyamakuru Gilbert yashyize hanze indirimbo imaze imyaka 3 muri studio yakoranye namugenzi we Issa Noel

image

Gatete Gilbert umwe mubanyamakuru bakoze mubitangazamakuru bitandukanye bya Gikristo mu Rwanda , ubu akaba arimo kubarizwa mugihugu cya Poland yashyize hanze indirimbo nshya yarimaze imyaka 3 iri muri studio.

Muri ino weekend dusoje nibwo Gatete Gilbert yashyize hanze indirimbo yise "Ese ninde" yakoranye n’umunyamakuru mugenzi we Issa Noel Kalinijabo , iyi ndirimbo ikaba yarimaze imyaka 3 muri studio impamvu zo gutinda muri studio, Gilbert yatangaje ko byatewe nuko inshuro ya mbere bayikora project yayo yabuze , bikongera gusaba ko bayitangira bushya , akomeza atubwira ko umuziki kuva kera yawukundaga icyifuzo cye aruko yawinjiramo neza akawukora bihoraho ariko agifite imbogamizi zo kubona producer mugihugu cya Poland bashobora guhuza neza, kuba yarakoranye na Issa yatubwiye ko ari igitekerezo bari bamaranye igihe.

Gilbert yagarutse no kubijyanye no gukora Video y’iyi ndirimbo atubwira ko icya mbere yifuzaga aruko ubutumwa bugize iyi ndirimbo bwabaza bukagera kubantu hanyuma akazavugana na Issa bakareba igishoboka.

Iyi ndirimbo siyo ya mbere akoze nubwo atakunze kugaragara nk’umuhanzi ariko yatangiye gushyira hanze indirimbo mbere yuko yinjira mw’itangazamakuru.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...