Perezida Rodrigo Duterte nyuma yo gutuka Imana ko ari "igicucu"Musenyeri nawe yamwise umusazi

image

Perezida Rodrigo Duterte wa Philippine yiyongereye mu bandi bise Imana "igicucu"
ibintu byateje uburakari abakristu Gatolika cyane .

Inkomoko ya Adamu na Eva

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, yanenze inkuru ijyanye n’ibivugwa muri Bibiliya kuri Adamu na Eva ndetse anenga n’imitekerereze ifatiye ku cyaha cy’inkomoko.

Duterte yagize ati : "Ni muntu ki icyo gicucu cy’Imana ?", ndetse anenga ibivugwa muri Bibiliya ko Adamu na Eva bariye "urubuto rubujijwe".

Ati :"Waremye ikintu cyiza nuko urahindukira utekereza ku kintu cyagerageza ndetse kigasenya icyo waremye".

Perezida Duterte yananenze ingingo y’icyaha cy’inkomoko - aho abantu bose bagirwaho ingaruka n’ibyakozwe n’Adamu na Eva - agira ati : "Ntimwari mwavuke ariko ubu mufite icyaha cy’inkomoko."

Ati : "Iryo dini ni bwoko ki ? Sinshobora kuryemera".

Bwana Duterte arazwi cyane kubera amagambo ye yendereza no kubera ukuntu yibasira nta mbebya abamurwanya.

Mu gihe Kiliziya Gatolika muri Philippine n’abaturage benshi bamaganye amagambo ye, ibiro bye byo byatangaje ko Perezida Duterte ibyo yavuze nta kindi kitari imyemerere ye ku giti cye.

Musenyeri Arturo Bastes wo muri Kiliziya Gatolika mu mujyi ayo magambo yavugiwemo, yasubije Bwana Duterte avuga ko ari "umusazi" ndetse asaba abantu kumusengera kugira ngo "amagambo atuka Imana n’igitugu cye" abihagarike.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari bamwe bashyigikiye Bwana Duterte bavuga ko ibyo yavuze ari uko we yumva ibintu.

S’ubwambere Duterte avuga amagambo ababaza benshi

Ariko mu gihugu nka Philippine aho mu baturage bacyo barenga gato miliyoni 100, 90% ari abakristu biganjemo aba gatolika, benshi ku mbuga nkoranyambaga barakajwe n’amagambo ye, bavuga ko ubu noneho yarengereye, ndetse amagambo ye yateje n’impaka zikomeye.

Mu gihe cyashize, Bwana Duterte yananenze Papa mu mvugo ikakaye. Kandi yanagiye avuga andi magambo ahanini yafashwe nk’akomeretsa cyangwa yibasira abagore.

Aya magambo aherutse gutangaza yo yari mu ijambo yavugiye i Davao, umujyi yategetse mbere yuko yiyamamariza kuba perezida.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...