Perezida Ndayishimiye yasabye Imana imbabazi ku byaha byakorewe mu Burundi

image

Mw’isengesho ryiwe, yerekanye ibitaragenze neza, maze asaba Imana imbabazi ku byaha byakozwe harimo ubwicanyi n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwamuntu.

Izi mbabazi yazisabiye mu misa yo gushima Imana ku mwaka amaze ayobora u Burundi. Hari nyuma y’uko Musenyeri Simon Ntamwana uyobora Diyoseze ya Gitega yasabaga ko abayobozi bakuru b’igihugu bagandukira Imana.

Ati “Mudufashe, mudukunde mutadutoranya ahubwo mutwegeranya kugira ngo twuzuzanye.”

Yavuze ko mu Burundi hari ikibazo cy’uko abantu bamwe barya abandi bashonje, abarwayi bakicwa n’indwara zagakwiriye kuba zivurwa n’ibindi byinshi.

Ubwo yasabaga Imana imbabazi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi batari bakwiriye kujya imbere y’Imana kuko “bahemutse, bagahohotera uburenganzira bwa bagenzi babo”.

Ati “ Rimwe na rimwe tubiba urwango, turangana, turatotezanya.”

Yasabiye abo bafatanya kuyobora, avuga ko umurimo Imana yamushinze wo kuyobora u Burundi ugoye, bityo ko ikwiye kumujya imbere ku buryo we n’abo bafatanya bakora inshingano zabo uko bikwiye.

Igihe.com

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...