Trending

Dec 26, 2021

Patient Bizimana yagarutse ku impamvu Apotre Masasu atariwe w’abasezeranyije n’ibijyanye no kujya gutura muri Amerika

image

Nyuma yuko umuramyi Patient Bizimana akoze ubukwe kuri iki cyumweru, uyu muramyi yagize icyo atangaza agaruka kubijyanye no kujya gutura muri Amerika.

Amakuru dukesha 3d tv mukiganiro uwitwa Fatakumavuta yagiranye na Patient Bizimana kuri telephone, Patient yashimye Imana kuba ubukwe bwe bwaragenze neza cyane kuko iryo joro ry’ubukwe bwe hasohotse amabwiriza mashya ahagarika kwiyakira mu ubukwe, akomeza atangaza ko kuba yarasezeranyijwe mu urusengero na madame Apotre Masasu aho kuba Apotre Masasu ubwe, ntakibazo kibirimo, yagize ati
"kuba Apotre Masasu atarabonetse ngo ansezeranye ntakibazo gihari kuko Senior Pastor wanjye yarahari mama Lydia akaba n’umudamu we hamwe nabandi ba Pastors ba church nsengeramo mubyukuri ntakibazo nyine abantu niko babitekerezaga ariko hashobora kuba impamvu nyinshi zitandukanye ziba zidaturutse ku umuntu. so nicyo numva nabivugaho ntakibazo gihari mubyukuri." gusa amakuru urugero.rw twabashije kumenya nuko ubukwe bwa Patient bwabaye Apotre Masasu atari mu Rwanda ari mu igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi cya Congo ariko iyo ajya kuhaba ariwe wari kumusezeranya.

Patient Bizimana kandi yabajijwe nimba ari buhite ajya gutura muri Amerika, nyuma y’ubukwe asubiza Fatakumavuta muri aya magambo "kuba muri Amerika sinavuga ngo ni ejo cyangwa se nivuba cyangwa se ni Kera byose bizaterwa."

Uyu muramyi uherutse gushakana na Uwera Gentille, amaze gushyira hanze Album zigera muri 3 harimo 2 z’amashusho nindi imwe y’amajwi.

Our Latest Blog

"Umuntu wese upfa akina umupira w’amaguru iherezo rye ni mu muriro...

Umugore w’umupasteri mu igihugu cya Nigeria aherutse kubwiriza avuga ko umuntu wese uzapfa ari icyamamare mu mupira w’amaguru, azahita ajya mu umuriro utazima. Umuvugabutumwa w’umugore...

Umuhanzi Meddy yamaze gutanga ibihamya bitandukanye ko agiye...

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya muri muzika aho bivugwa ko yaba agiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana...

Patient Bizimana yagarutse ku impamvu Apotre Masasu atariwe...

Nyuma yuko umuramyi Patient Bizimana akoze ubukwe kuri iki cyumweru, uyu muramyi yagize icyo atangaza agaruka kubijyanye no kujya gutura muri Amerika. Amakuru dukesha 3d tv mukiganiro uwitwa...

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yamaze impungenge Papa...

Umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, Ursula Von Leyen yandikiye Papa Fransisiko amumara impungenge ku cyifuzo cyateje impaka cyo kubuza ikoreshwa ry’Ijambo Noheli mu muryango...