Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari umugore ushize amajwi ye hanze

image

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze.

Uyu mu Pasteri wo mw’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ahitwa i Minnesota, byamaze kwemezwa ko yamaze kwandika ibaruwa yegura nyuma y’ibibazo yahuye nabyo ubwo amajwi ye yashyirwaga ku karubanda n’umugore yarimo atereta amusaba kuryamana nawe maze wa mugore akaza kumushyira hanze.

Nyuma yaho uyu mupasteri yaje gushyira hanze ubutumwa abunyujuje muri group yaba diaspora ba Kenya batuye Amerika yandika agira ati "Reka ntangire nsaba imbabazi kubyabaye, koko narababaje ubwo mwumvaga ibyanjye." akomeza agira ati "nka Pasteri wanyu, niteguye kwemera ko nacumuye kandi nasuzuguje icyubahiro cy’Imana."

Ku italiki ya 11 ukwakira uyu mu pasteri ufite umwana umwe nundi wenda kuvuka dore ko umugore we atwite yanditse ibaruwa yegura, kuriwe avuga ko yafashe umwanya wo kubisengera akabona ko bikwiye ko yegura ku inshingano ze.

Ni kenshi ibibazo nkibi bigaragara mu nsengero ariko abakuru b’amatorero bamwe na bamwe bagashaka kubizinzikanya.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...