Pasteri yiyahuye asiga yanditse ibaruwa ishinja umugore we kuba mubi

image

Umupasteri yasize umugore we bari bamaranye imyaka 30 kuko yari yaramwizeye ko abonye urukundo rw’ubuzima bwe ariko bikarangira amuhemukiye.

Amezi 7 ashize Pasteri Mumba ukomoka mu igihugu cya Malawi , yamenye ko umugore we amuca inyuma. akomeza guhiga umugore we nyuma yuko yari yaravuye murugo, yaje kumubabarira amusaba ko yagaruka murugo ariko umugore aranga.

Ubwo umugore yangaga kugaruka murugo, uwo mu Pasteri yahise afata umwanzuro wo kwiyahura maze asiga yanditse ibaruwa, aho harimo igice yandikiye abana be, umuryango ndetse n’abakuru b’itorero . iyo baruwa yagiraga iti"Thuli ndamukunda ariko we ntakunda ahubwo akunda abandi, urabeho komeza unezerwe kandi ubeho mubuzima ushaka kubamo, urukundo rwarambabaje cyane, nyuma y’imyaka 30 nsize umugore wanjye Getrude natekerezaga ko ariwe tuzabana akaramata. Thula yarampemukiye, ndabasabye mwese mumbabarire, ndabinginze munshyingure nka satani, Uwiteka mumukure muri ibi bintu, Uwiteka mbabarira wakire ubugingo bwanjye."

Ibi nibimwe mubikubiye mw’ibaruwa ye, Police yo mugace ka Mzuzu mumajyaruguru ya Malawi bemeje urupfu rwa pasteri Mumba. Mumba yari umupasteri ahitwa Kapilimtende congregation of CCAP synond ya Livingstonia . amakuru ahari nuko uyu mupasteri yiyahuye muburyo bwo kwiniga we ubwe.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...