Trending

Sep 24, 2021

Pasteri yemeye gusubiza ibyacumi n’amaturo by’abayoboke be banze kureka ibyaha

image

Pasteri Kumuyi, yiteguye gusubiza ibyacumi n’amaturo kubantu basengera mw’itorero ayoboye Deeper Christian Life Bible Ministry babayeho bakora ibyaha.

Uyu muvugabutumwa ubwo yariho yigisha ijambo ry’Imana ku cyicaro cy’itorero ayoboye i Lagos , yigisha kunsanganyamatsiko ijyanye n’ubutungane (gukiranuka).

yagarutse kukamaro ko kubaho ubuzima bwo gukiranuka, Kumuyi yavuze ko Imana idakeneye "amafaranga y’abanyabyaha."

Yashimangiye ko icyacumi n’amaturo by’umunyabyaha ntakamaro bifitiye itorero.

Yagize ati “Nimba uri hano uri umunyabyaha, Imana ntabwo ikeneye amafaranga yawe. amafaranga yose utanga muri iri torero Imana ntabwo agera ku Mana. urimo kwangiza amafaranga yawe. ikibazo nuko ntagihamya nabona, ndamutse menye abanyetorero bahano bibera mubyaha nkanamenya ibyacumi n’amaturo batanze, nzayakuramo nyabasubize. Imana ntiyakeneye ndetse n’itorero ntiyashaka,"

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...