Pasteri yasoje umwaka yuhagira abagore basengera murusengero ayoboye ibyo yise "Kuhagirwa kwera"

image

Mugihe insengero zitandukanye zasozaga umwaka zishima Imana ko umwaka wa 2021 urangiye amahoro, abandi bavugabutumwa bagahanura ibitegerejwe kuzaba mu mwaka wa 2022, mu igihugu cya Ghana hakomeje gukwirakwira amashusho y’umupasteri we yasoje umwaka yuhagira abagore bo mw’itorero rye ibyo yise kuhagirwa kwera cyangwa gutunganyijwe.

Ibyo byabaye mw’ijoro ryo ku italiki ya 31 Ukuboza ubwo umu Pasteri utaramenyekana amazina ye, yafashwe amashusho arimo kuhagira abagore bo mu urusengero ayoboye bambaye ubusa buriburi dore ko mbere yuko buhagirwa babanzaga gukuramo imyenda y’imbere, icyo gikorwa ngo kikaba cyari kigamijwe kubuhagira bakaba abere bagatunganywa rwose bagakurwaho ibyaha byose.

Mu majwi yumvikana muri ayo mashusho hari aho Pasteri aba arimo kubabwira ngo banyaruke baze mubwuhagiro bwera.mumashusho kandi agaragaza abagore bo muri urwo rusengero bakenyeye amasume ibizwi mukinyarwanda nk’ibitambaro bihanaguza nyuma yo kwiyuhagira, muri ayo mashusho kandi, hari undi mu Pasteri uri iruhande rwa Pasteri wuhagira aba bagore uwo mu pasteri akazi ke kakaba kari ako gusiga amavuta ya Elayo nyuma yo kuhagirwa.

Iki gikorwa Pasteri wabuhagiye avuga ko ari umwuka wera wamuyoboye kugikora, bityo akaba yaragombaga kumvira umwuka wera.

Kanda hano wihere ijisho amashusho yuko byari byifashe ubwo abo bagore buhagirwaga na Pasteri wabo :

Our Latest Blog

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...

Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries batanze integuza

Umuhanzi Israel Mbonyi na Gisubizo ministries batanze integuza y’ibikorwa barimo gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba. Binyunze ku imbuga nkoranyambaga zabo batanze integuza z’ibikorwa barimo...

Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022. Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya...