Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

image

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022.

Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya Wings of Blessings Africa mu igihugu cya Kenya, byatangajwe ko ari mubitaro nyuma yuko bivuzwe ko yakubiswe n’abayoboke b’itorero ayoboye.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye mu materaniro yo mw’ijoro ryo gusoza umwaka, icyo gihe Pasteri James Mugo yasabye buri mukristo amafaranga y’amashilingi ya Kenya 4200 (ni amanyarwanda akabakaba 38500) kugirango abasengere imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022.

Amakuru akomeza kuvuga ko Pasteri yakomeje gusaba amafaranga agera naho akoresha amagambo y’uburakari nyuma yuko abonye ko abakristo batarimo kwishyura amafaranga. byageze naho avuga ko bazabona umuvumo mu mwaka wa 2022 aho kugirango babone umugisha kuko batarimo gushaka gutanga amafaranga.

Abakristo baje kuzabiranwa n’uburakari maze bamusanga imbere ku gatuti batangira ku mukubita bamugira intere. Kugeza ubu Pasteri James Mugo arikubarizwa mu bitaro ahitwa Embu, aho arimo kwitabwaho.

Our Latest Blog

"Imana yambwiye kubwira aba Pasteri bose kutazafungura insengero...

Umugore w’umuvugabutumwa mu igihugu cya Nigeria, yahishuye icyo Imana yamutumye kuba Pasteri ba Nigeria. Mu igihugu cya Nigeria hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza umugore w’umuvugabutumwa...

Rose Muhando yatangaje ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite...

Rose Muhando wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, abinyujije ku urukuta rwe rwa Instagram aherutse gutangaza ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite amafaranga (umukire). Ku...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...