Trending

Oct 21, 2021

Pasteri Habineza Joe muri gahunda yogutegura ibitaramo bya gospel amafaranga azinjira agahabwa impfubyi n’abatishoboye

image

Nyuma y’uko Pasiteri Habineza Joe asohoye indirimbo yise I Gologota ibwira abantu ko ibyiringiro byose biba muri Yesu kuko ariwe watsinze, Pasiteri yashyizeho ibihembo bitandukanye ku bantu bazitabira kuyimenya bakanayiririmba neza.

Mu kiganiro Pasiteri Joe yagiranye n’ikinyamakuru Urugero.rw, yavuze ko ibi bihembo byashyizweho mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere kure ndetse avuga n’ibihembo bazahembwa.

Ati"Gusohora indirimbo nikimwe, no kugirango ivuge ubutumwa nacyo nikindi, ni ukugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi kandi uzaba watsindiye ibyo bihembo nawe bizamugirira umumaro, ibihembo ni 400,000frw mbese hari uko yagenwe azatangwa."

Yavuze ko inkunga bakeneye ari uko iyi ndirimbo yakinwa cyane mu minsi mike kugira ngo abakorera ibihembo batangire kubikorera, kandi ko bizatangwa neza mu buryo bwa gikirisitu.

Ati"Ubu mbese inkunga dukeneye nuko indirimbo ikinwa mu iminsi mike hanyuma ibyo bigatangira.
Bizakorwa neza nta kubera mbese gikristo mu mucyo, kugira ngo ubihabwe bisaba ko uzaba uzi kuririmba I Gologota by Pastor Joe neza, ariko uzabwirwa kuririmba igice runaka."

Pasiteri Joe yakomeje avuga ko we afatanyije n’abandi bahanzi bagiye gushyira imbaraga mu bitaramo kandi ko ibizajya biva muri ibyo bitaramo bazajya bifashisha n’abandi baterankunga, byose bigafashishwa abatishoboye.

Ati" nzafatanya n’abandi Kuko nabo ntabakwanga gufasha iyo ni impamvu nziza bose bashyigikira, gufasha abatishoboye n’imfubyi bizajya bifashwa navuye mu bitaramo yose tuzajya dukora, dusabe n’abatera nkunga kongera kubibonetse, ubundi hahitwemo abo agezwaho 100% yose ntakivuyeho."

Iyi ndirimbo yamaze gushyirwa kuri shene ya YouTube ya JIH Joe, Instagram ya JIH Joe no kuri Facebook ya JIH Joe.

Muri iyi ndirimbo I Gologota, pasiteri yifashishije Aimé Uwimana na Rachel Uwineza basanzwe baririmba indirimbo zo kuramya Imana.

Pasiteri Joseph Israel Habineza akorera umurimo w’Imana mu rusengero rwitwa “Ten Mile Christian Church” rwo muri Leta ya Idaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pasiteri Joe kandi akaba ari umunyarwanda watangiye umurimo w’Imana akiri muto, ku myaka umunani ubwo yari mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) muri AEBR Kacyiru, akomereza muri korali mu gihe kandi no muri Kaminuza yakomeje umurimo wo kuririmba.


Pasteri Joe Habineza


Aime Uwimana


Uwineza Rachel

Our Latest Blog

Ghana : Pasiteri yakubiswe n’abakirisitu be ubwo bamufataga...

Pasiteri wo mu gihugu cya Ghana, yafashwe asambana n’umugore wubatse bambaye ubusa, imbere ku gicaniro cy’itorero rye. Uyu mu pasiteri utavuzwe amazina, muri videwo yagiye hanze yafashwe...

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yahagurukiye kurwanya...

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yihanganira Abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu n’ab’abakobwa ndetse n’abaryamana n’abo bahuje igitsina. Ibi babitangaje...

Pasiteri watanze amaraso y’umwana ashaka kuzamura itorero rye...

Mu gihugu cya Nigeria Pasiteri ukekwaho gutanga amaraso y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 12, mu bapfumu yatawe muri yombi. Nk’uko uyu mu pasiteri Arinze abitangaza, yavuze ko yasabwe n’umupfumu...

Itorero rya Zion Temple yajyanye mu inkiko umugore uheruka...

Nta gihe kinini gishize humvikanye umugore wavugaga ko yakoranye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’abantu barimo Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ariko akamburwa agera kuri...