Pasiteri yishe umugore we nawe yandika ibaruwa ahita yiyahura

image

Mu gihugu cya Kenya mu ntara ya Nyamira Pasiteri George Abisa, yakoze igikorwa cyatunguye abantu benshi bo muri iki gihugu ubwo yicaga umugore we nawe agahita yiyahura.

Nk’uko ibinyamakuru byo mu iki gihugu byabyanditse, ibi byabaye tariki ya 5 ukwakira uyu mwaka, ubwo uyu mugabo n’umugore batonganye cyane bapfa abyavugwaga ko uyu mugore aca inyuma uyu mupasiteri agasambaba n’umunyapolitiki.

Uyu mupasiteri yararakaye cyane niko gufata icyuma akimutera inshuro nyinshi kugeza amwishe.

Pasiteri George Abisa, nyuma yo kwica umugore we yanditse ibaruwa ibabaje ivuga ko umugore we yamubeshye, ndetse yamwanduje virusi itera SIDA, ku buryo adashobora kwihanganira na gato kubana nayo.

Muri iyo baruwa kandi pasiteri yanditsemo ko umugore we yamwanduje virusi itera SIDA biturutse ku mibonano yari afitanye n’umunyapolitiki waho uri kwiyamamariza kuyobora Bogichora MCA.

Nyuma yo kwandika iyi baruwa yayisize ku meza, nawe yahise yimanika mu nzu yabo nawe arapfa.

Mu gitondo, abaturanyi babo bahamagaje abapolisi bahangayitse, kugira ngo barebe uko abo bashakanye bameze, batungurwa no gusanga aba bombi bamaze gupfa basize ibaruwa ku meza yabo. Imirambo yabo yahise ijyanwa mu bitaro bya Nyamira.

Abashinzwe iperereza I Bogichora bamaze gutangira iperereza kuri iki kibazo, ndetse bafite gahunda yo guhamagaza uyu munyapolitiki wavuzwe mu guca inyuma uyu mugabo.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...