Pasiteri yatawe muri yombi azira gutekera umutwe abagore n’abakobwa ayobora akabasambanya

image

Pasteri Wyson Bellow wo mu gihugu cya Malawi yatawe muri yombi kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya abagore n’abakobwa bo mu itorero ayoboye ababeshya ko Imana irabaha umugisha mu gihe baba bemeye kuryamana nawe.

Uyu mu Pasiteri w’ahitwa Thyolo bivugwa ko yasambanyirizaga aba bagore mu bihuru cyangwa mu mazu y’amasengesho yatawe muri yombi ku wa kane nyuma y’ikiganiro cyitwa Zilipati yatambukije ku cyumweru kuri MIJ FM.

Binyuze muri iki kiganiro,abashinzwe umutekano bamenye ko asambanya abagore n’abakobwa mu itorero rye, ababwira ko binyuze muri icyo gikorwa, bazahabwa umugisha ndetse bagasigwa amavuta.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru umuvugizi wa Polisi y’igihugu cya Malawi, James Kadadzera yemeje ko uyu mupasiteri ari gukurikiranwa kandi ko uyu mu pasiteri azabazwa ku byaha byose aregwa byo gutekera umutwe abagore n’abakobwa akabasambanya.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...