Pasiteri yasabye perezida wa Uganda Museveni gushaka uzamusimbura ku butegetsi

image

Pasiteri John Bunjo wo mu itorero Christian Restoration Ministries International yasabye perezida wa Uganda Yoweri Museveni ko bikwiye ko ashaka uzamusimbura ku butegetsi.

Ibi Pasteri Bunjo yabivuze ubwo bari mu masengesho yo gusangira yateguwe n’ihuriro ry’abageze mu zabukuru yabereye mu Karere ka Mbale, Pasiteri yavuze ko imyaka 40 Perezida Museveni asatira ari ku butegetsi muri Uganda, ari igihe Bibiliya ivuga ko ari icyo kurekura akaba ariyo mpamvu akwiye gutekereza uko ava ku butegetsi.

Yagize ati “Ni igihe cyo kurekura ku bakuze, hakajyaho ikiragano gishya. Buriya hari abamwihishamo bagafata uruhande rumwe abandi bagafata urundi, ngo bagumeho (ku butegetsi). Dukeneye umusimbura ntabwo azasubiza igihugu inyuma.”

Pasiteri yakomeje abwira abari bitabiriye ayo masengesho ati"Niyo mpamvu umurimo wari kuzahabwa abana bacu uhabwa undi kubera ko ari umuyobozi. Kugira ngo dutere imbere, tugomba kunga ubumwe kubera impamvu. Tugomba kurwanya irondamoko.”

Rev. Canon Titus Nelson Kutosi, ukuriye ihuriro ry’Amadini, nawe wari witabiriye aya masengesho, yasabye abaturage ba Uganda gukunda igihugu cyabo aho kuba ba ntibindeba.

Ati “Dukwiye kwita ku mibereho myiza y’abaturage bacu, kandi tukemera kubazwa inshingano. Ikibazo gihari ni ukuba twarabaye ba terera iyo nyuma tukegeka ibibazo ku bayobozi, tugomba gufasha abaturage bacu bakamenya gukunda igihugu.”

Rev. Kutosi yamaganye irondamoko avuga ko hakwiye kubaho ubuyobozi budaheza kugira ngo irondakerere ricike.

Depite Violet Kabasindi Kiberu uhagarariye akarere ka Hoima yari intumwa ya Visi Perezida Jessica Alupo, yavuze ko hari urugaga rw’abikorera bityo hakaba harebwa uko ibibazo bibonerwa ibisubizo.

Ati “Abantu bakwiye gushira agahinda kandi tukarwanya ikenewabo n’irondakerere.”

Perezida Yoweri Museveni, afite imyaka 77 yageze ku butegetsi mu 1986, amaze gutsinda amatora muri manda 5, iya nyuma yayitsindiye muri 2021 izamufasha kumara imyaka 40 ku butegetsi.


Pasiteri John Bunjo

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...