Trending

Jan 6, 2022

Papa Francis yasabwe gusura u Rwanda

image

Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bamaze gusaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuba yasura u Rwanda ndetse hari icyizere.

Papa Francis aramutse asuye u Rwanda yaba ari uwa kabiri nyuma y’uko uheruka i Kigali ari Papa Yohani Pawulo wa II wahageze ku wa 7 Nzeri 1990.

Nyuma y’urwo ruzinduko, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yaje kugenda yiyubaka ndetse yageze ku rwego rwo kugira Cardinal wa mbere.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda bamaze gutanga ubusabe bw’uko Papa Francis yazabasura.

Ati “Turabyifuza, twaranamutumiye ariko muri gahunda ze nyinshi ntabwo aduhakanira ariko birasaba igihe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo rero turamenya neza igihe ariko umunsi umwe tuzasurwa.”

Nyirubutungane wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda mu 1990, yahavuye atanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku bari Abadiyakoni 32 barimo Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana.

Ni mu gihe Papa Francis aramutse asuye u Rwanda rwaba ari uruzinduko rwa gatatu agiriye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba ari inshuro ya mbere ageze i Kigali kuva Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahabwa Cardinal.

Igihe.com

Our Latest Blog

HAITI:Ministiri w’intebe yasimbutse urupfu ari mu urusengero

Ibiro bya Ministiri w’intebe mu igihugu cya Haiti, kuri uyu wa mbere nibwo byatangaje ko agatsiko k’amabandi n’intagondwa bagerageje gushaka kwica Ministiri w’intebe bamurasiye mu urusengero...

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste yasengeye...

Aya masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro. Mu isengesho...

Nguyu umurongo wo muri Bibiliya wasomwe cyane kuruta iyindi mu...

Porogamu(programe) ikorera kuri telefone yitwa YouVersion, iherutse gutangaza umurongo wa Bibiliya wasomwe cyane kuruta indi mirongo mu mwaka wa 2021. YouVersion ni Porogamu yo muri telefone...

Pasteri yasoje umwaka yuhagira abagore basengera murusengero...

Mugihe insengero zitandukanye zasozaga umwaka zishima Imana ko umwaka wa 2021 urangiye amahoro, abandi bavugabutumwa bagahanura ibitegerejwe kuzaba mu mwaka wa 2022, mu igihugu cya Ghana hakomeje...