Trending

Aug 4, 2021

Padiri Ntiyamira yanditse ibaruwa isezera ku inshingano kugirango yishakire umugore

image

Ni umupadiri uba mu gihugu cy’u Budage ahitwa Hannover, aho mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze bwite.

Uwo mupadiri wanditse avuga ko ashaka gukomeza ubutumwa bw’Imana mu bantu mu bundi buzima bwa Kilayiki agashinga urugo, yanditse asa nk’uwinginga umushumba we amusaba kumwemerera icyo cyifuzo, kimuha ububasha bwo kuzuza umushinga we wo kubaka umuryango.

Nyuma yo kubona iyo baruwa, Kigali Today yaganiye na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho uwo mupadiri asanzwe akorera ubutumwa, Musenyeri avuga ko nawe yabyumvise ariko atarabona ibaruwa ya nyirubwite.

Yagize ati “Eh ibyo mubikuye he ? Niba yasezeye ni ukuvuga ko ahisemo ibindi, kuko aba yakoze amasezerano y’ubuzima bwe bwose, kugira ngo ayo masezerano aveho binyura mu nzego za Kiliziya bagasuzuma impamvu avuyemo, bakamukuraho ayo masezerano basanga abikwiye, ubundi ari mu Budage nta n’ubwo ari inaha”.

Arongera ati “Nanjye nabyumvise ntyo ntegereje ko anyandikira ibaruwa iciye mu iposita, nanjye nkabishyira mu rukiko rwa Kiliziya bakamugobotora, cyangwa se bakamuha ikindi gisubizo ariko ubusanzwe iyo umuntu ahisemo kujya gukorera mu bundi buzima Kiliziya iramworohereza ikamugobotora. Buriya tuzamuha isubikwa rye ry’amasezerano, kuko kugira ngo abashe kubaka urugo, n’uko amasezerano ya mbere aseswa”.

Uwo mushumba avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru, aho atamukekeraho kuva mu bupadiri.

Ati “Byantunguye rwose nta n’ubwo nabimukekeraga, nta n’ubwo yigeze angisha inama, nabonye ari icyemezo yafashe kitateguwe, nari naramwohereje kwiga yari ageze igihe cyo kugaruka, ubwo yahisemo gukorera Imana mu bundi buzima”.

Ikindi cyatunguye Musenyeri Nzakamwita, ngo ni uburyo abenshi babonye ibaruwa yanditse mbere y’uko igera kuri Musenyeri, ibyo yafashe nk’ubukubaganyi mu gihe yaba yabikoze bimuturutseho.

Ni nyuma y’ikibazo yari abajije Kigali Today k’uburyo yabonye iyo baruwa, agasubizwa ko ari ibaruwa iri ku mbuga nkoranyambaga.

Agira ati (atangara), “eh yabishyize kuri Internet ? Yampayinka !! Ubwo ni ubukubaganyi nabwo, ntabwo ari uko bigenda, kereka niba Internet ari yo yamutengushye ikabishyira ahagaragara, ariko niba ari we wabishyizeho ku bwende ibyo ni ubukubaganyi”.

Arongera ati “Yari kwandikira abo akwiye kwandikira, ahubwo yari no kuza tukicarana akambwira tukaganira nkamugira inama, nkumva ibibazo yahuye nabyo, naho ubundi kwandika gusa gutungura abantu, ntabwo ari byo”.

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira umaze imyaka 13 mu butumwa bwa Gisaseridoti, yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 09 Kanama 2008 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu akaba yari amaze imyaka ine mu Budage, aho yari yaragiye kuminuriza kuri buruse ya Kiliziya.

Our Latest Blog

Ntibikiri mumagambo gusa byashyizweho n’umukono hagati ya MIE na...

Nyuma y’iminsi hasohotse itangazo rya MIE ryahagarikaga imikoranire hagati yiyo Kompanyi n’itsinda rya Vestine na Dorcas bikaza guca igikuba mw’itangazamakuru nyuma yaho bikamenyekana ko byose...

Evaritse Ndayishimiye yatangaje ko yahisemo kwizera Imana kuko...

Mu masengesho yo gusoza ukwezi ahora ategurwa n’ishyaka rya CNDD-FDD, umukuru w’igihugu cy’uburundi yongeye kuvuga ko atagira abamufasha. Perezida Ndayishimiye avuga ko abakamufashije aribo bambere...

Yolo The Queen afata ate Aline Gahongayire ?

Yolo the Queen ni umwe mubantu bakurikiranwa n’abantu barenga ibihumbi 100 ku urubuga rwa instagram bitewe n’uburanga bwe ndetse n’imiterere ye y’umubiri aho, uyu mukobwa aherutsa gusaba...

Aba Pasteri barenga 1000 muri ADEPR bambuwe inshingano

Amezi asaga icyenda arashize ADEPR iragijwe ubuyobozi bushya bwahawe inshingano zo gushyira iherezo ku bibazo n’induru zumvikanye muri iri torero by’umwihariko kuva mu myaka umunani ishize. Izi...